DOVE MAGAZINE

Mu byumweru 2 nta mwana wo mu muhanda uzaba ugicaracara mu Mujyi wa Kigali – MIGEPROF


Abana bo ku muhanda mu gace ka Nyabugogo baganira n’Izuba Rirashe mu Ukuboza 2015 (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko igiye gukora ibishoboka byose mu byumweru bibiri ikaba yamaze gukura mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali inzererezi zose ziyirangwamo.

Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, wemeza ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihari kandi ariko ko kitari icy’ubu gusa kuko kimaze igihe kinini.”

Umulisa Henriette, Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, wa MIGEPROF (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Umulisa Henriette, Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, wa MIGEPROF (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Umulisa Henriette yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko MIGEPROF yihaye ibyumweru bibiri aba bana baba mu muhanda bakaba bakuwemo, bajyanywe mu bigo bagororerwamo.

Yagize ati “Ikintu kidasanzwe tugiye gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke ni uko twe n’abafatanyabikorwa bacu twihaye ibyumweru bibiri tukaba twabakuyemo. Abo ngabo barara mu mihanda, muri za rigore, imbere y’amaduka…”.

Umulisa ahamya ko bazi neza abo bana ndetse n’aho bari, akaba ashimangira ko MIGEPROF izafatanya n’Umujyi wa Kigali mu kubakura mu muhanda bakabashakira aho baba by’agateganyo.

MIGEPROF, mu ijwi ry’umunyamabanga uhoraho wayo, yemeje ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyugarije igihugu ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, bityo nyuma yo guca inzererezi mu mujyi wa Kigali hazaba hatahiwe inzererezi zo mu ntara.

Uko ubuzererezi buteye muri iki gihe

Umunyamabanga uhoraho Muri MIGEPROF, Umulisa Henriette, avuga ko mu Rwanda abana bo mu muhanda baboneka cyane mu mijyi, aho usanga biganje mu Mujyi wa Kigali ariko bitabuza ko no mu yindi mijyi yo mu ntara bahari babonekayo.

Abana bo ku muhanda Nyabugogo kwa Mutangana twaganiriye bavuga ubuzima babayemo (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Abana bo ku muhanda Nyabugogo kwa Mutangana twaganiriye bavuga ubuzima babayemo (Ifoto/Ngendahimana Samuel)

Umulisa yagaragaje ko hari ibyiciro bibiri by’abana bo mu muhanda, aho hari abawubamo koko hakaba n’abandi baza mu muhanda ku manywa ku mugoroba bagataha iwabo bitewe n’uko baba baje gusabiriza.

Ku bijyanye n’imibare y’aba bana, avuga ko nta mibare ndakuka bafite kuko mu gihe kimwe biyongera ikindi bakagabanuka.

Yagize ati “Hari amaseta atandukanye, ushobora kugenda ugasanga ku iseta uyu munsi hari abana bangahe, bwacya ugasanga bahindutse kuko na bo bahindura amaseta bitewe n’uko bagenda baba badashaka ko bajyanwa mu bigo cyangwa mu miryango.”

Mu maseta yatanzeho urugero harimo muri Nyabugogo, Kimironko, Gisimenti, Sonatubes, Kabeza n’ahandi.

Abana bo ku muhanda mu gace ka Nyabugogo baganira n'Izuba Rirashe mu Ukuboza 2015 (1)
Abana bo ku muhanda mu gace ka Nyabugogo baganira n’Izuba Rirashe mu Ukuboza 2015 (1)

Imibare MIGEPROF ivuga ko ndetse n’iyo ihabwa n’abafatanyabikorwa bayo, yerekana ko muri rusange abana bo ku mihanda mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 300.

Kuri we Henriette, muri uyu mubare harimo n’abana baba bari mu biruhuko basanzwe ari abanyeshuri, baruhuka bakaza gusabiriza mu mihanda.

Uretse gahunda yihutirwa yo gukura abana mu muhanda, MIGEPROF ivuga ko igiye gushyira ingufu mu bikorwa byo gukumira iki kibazo, aho bagiye kurwanya igitera abana kuva mu miryango bakagana umuhanda.

Ati “Ubu turi kuganira n’abafatanyabikorwa bacu cyane cyane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko abo bana baturuka mu miryango iri mu midugudu kugira ngo tugikemure mu rwego rwo kugikumira no kukirwanya, dufasha abo bana bari mu muhanda gusubira mu miryango banyuze mu bigo bibakira”.

Yakomeje asobanura ko hari ibigo bigera kuri 21 mu gihugu cyose, aho mu Mujyi wa Kigali honyine hari 6, aho abafatanyabikorwa babo bakura abana mu muhanda bakabajyana mu bigo, nyuma bagashakisha imiryango yabo bakabasubizamo.

Ubukene n’amakimbirane mu muryango ni byo biza ku isonga bituma abana bava mu miryango yabo bakerekeza mu muhanda.

Iyi gahunda ya MIGEPROF iramutse ikozwe bishatse kuvuga ko tariki ya 3 Gashyantare uyu mwaka nta mwana wo mu muhanda uzongera kuba agaragara mu Mujyi wa Kigali.


 

SRC: IZUBA RIRASHE

Tchad: Abarwanyi 10 ba Boko Haram bakatiwe kumanikwa
U Rwanda rwagurijwe izindi miliyoni 15 z’Amadorali zizubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base
Kwibuka22: CNLG yagaragaje ibizakorwa
Brazil: Ku myaka 87 yitabiriye irushanwa ry’abagore b‘amabuno ateye neza (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.