DOVE MAGAZINE

Mkombozi, mubyara wa Big Fizzo, yaje gukomereza umuziki we i Kigali

Ku bazi Sat-B, Yoya, Lolilo, R Flo n’abandi bahanzi b’i Burundi nta shiti bazi umuraperi Mkombozi mubyara wa Big Fizzo; umwe mu baririmba cyane kuri Politiki y’u Burundi.

Uyu muraperi uniyita akazina ka ‘Hasta la Victoria Siempre’ azwi cyane ku ndirimbo Nzeyimana, avugamo ku iraswa ry’ababikiriya baheruka kwicirwa mu Burundi, imwe mu ndirimbo ze avuga ko zatumye ashakishwa bigatuma ahungira muri muri Kampala muri Uganda ari naho akubutse.

Mkombozi, ubusanzwe witwa Nzeyimana Thomas, azwi cyane ku kurapa akoresheje amagambo akarishye, harimo nk’aho mu ndirimbo Papa Nzeyimana agira ati “Nta gihugu na kimwe gikennye, ibitekerezo by’abagitwara nibo baba bakennye. Ibiremereye Abarundi ni ubutabera n’ubukene. […]Udashoboye kongeraho ikintu ku by’u Burundi bufite, ntuzagabanyeho n’ikintu na kimwe ku by’u Burundi bufite”

Mkombozi azwi mu ndirimbo zindi nka ‘East Africa’ yakoranye na Ali Kiba, “Mchezo wa Ndani”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Mkombozi yavuze ko yaje gukomereza umuziki we mu Rwanda. Avuga ko mu minsi mike ateganya no gutangira kuhakorera indirimbo, harimo iyitwa ‘Ibaze Nawe’ ateganya gukorana na Social Mula.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe:

IR: Mkombozi, ku batamuzi ni muntu ki?

Nawutangiye kera, kuva mu 1993 nari ndi muri Tanzaniya, niho natangiriye iby’umuziki. Gusa natangiye umuziki mu 2009, nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere, yitwa Zawadi ya Mwaka. Big Fizzo, mubyara wanjye niwe wanyishyuriye iyo ndirimbo. Mu 2010 nakoranye indirimbo yitwa ‘East African Queen’ na Ali Kiba iba imwe mu ndirimbo zamenyekanishije cyane.

Ubu nta Album mfite, kuko iwacu ntibazigura. Ahubwo mfite indirimbo 13. Buri gihe nkora indirimbo nk’imwe nibura mu mezi atanu, kuko akenshi indirimbo nkoze njya ngira amahirwe igakundwa, ikamara igihe cy’amezi nk’atanu igicurangwa cyane nkabona gusohora indi. Nahawe ibihembo byinshi, birimo iby’umwanditsi mwiza, iby’umuhanzi w’umwaka mu marushanwa ya Isanganiro Radiyo n’ibindi.

IR: Hip Hop ifatwa ite mu Burundi?

Mbere byari bigoranye, abantu ntibumvaga ko ari injyana nziza yakoreshwa mu gutanga ubutumwa. Mbere abantu bumvaga ko iyi njyana ari iy’abantu bafata ibiyobyabwenge gusa, ariko nibura ubu abantu batangiye kwiyumvamo injyana ya Hip Hop.

IR: Mu Rwanda watangiye kuhakora ibitaramo?

Hari bibiri maze gukora; hari icyo kuri Car Wash, hari n’icyo mperuka gukorera i Mahama mu nkambi. Hari ibyo ntegura kuri Noheri i Butare n’ikindi cyanjye cyihariye nshaka gukorera mu nkambi ya Mahama.

IR: Umuziki wo mu Rwanda wawubonye gute?

Mu Rwanda, mu bisanzwe umuziki uhagaze neza ariko icyo ntarasobanukirwa neza ni uburyo hari ibitaramo bititabirwa cyane. Ku bwa Wizkid nari ndi hano mbona abantu bitabira nkibaza impamvu abahanzi bo hanze ibitaramo byabo byitabirwa cyane, ariko iby’abahanzi b’imbere mu gihugu ntibyitabirwe neza. Ariko biriya byanyeretse ko abantu bashobora kwitabira, kandi ko bahari bakunda ibitaramo wenda hakibura uburyo bwo gutuma bitabira.

IR: Ni iki cyagutunguye ku bahanzi ba hano?

Icyantunguye ni abaririmbyi ntari nzi ko baririmba neza. Hari abahanzi tutari tuzi mu Burundi ariko nageze ino numva indirimbo zabo nsanga ari abahanga cyane. Hari nka Social Mula, njye sinari nanamuzi. Nari nzi gusa ko hari indiribo yasohoranye na Farious ariko nzi ko ari yo gusa baririmbanye akarekera aho. Ariko ngeze aha nkumva izindi ndirimbo ze nko ku Ndunduro, Amahitamo Yanjye n’izindi numvise ko ari umuhanga kandi tutari tuzi. Hari undi numvise n’ubwo ntaramubona yitwa Buravan, aririmba RnB ukumva neza ko abishoboye; ushobora no kuririmba no muri Amerika. Ibyo byose ni ibintu byantunguye kuko hari benshi numva tutari tuzi kandi b’abahanga.

Ikindi nakuze u Rwanda, njyewe ubusanzwe nkunda ahantu hari amategeko menshi, kuko nkunda amategeko n’iyo yaba ambabaza. Hano hari amategeko menshi, kandi nta tegeko ribi, kuko aba afitiye abanyagihugu akamaro.

Hari indirimbo uteganya kuhakorera?

Hari indirimbo ndimo nshaka gukora yitwa Ibaze Nawe, nifuza ko yazakundwa nka kuriya kwa Babou-G. ndi kuyikorana na Producer Pastor P, nkifuza ko nazayifatanyamo na Social Mula. Iyo ndirimbo ndifuza ko izaba isekeje cyane ariko nanone irimo amagambo afasha abantu gutekereza cyane, aho nibaza nk’uko iyo ubuzima buza kuba umwenda ni nde wakwambaye ingufi, ni nde wakwambaye indende; iyo urupfu ruza kuba ruboneka ni nde wakwifotozanya narwo ‘Selfie’; nk’imbuga za internet z’umuziki tuvanaho indirimbo ariko se kuki imbuga za internet za banki zo tutavanaho amafaranga?

IR: Uzaguma hano mu Rwanda cyangwa uzasubira muri Uganda cyangwa mu Burundi?

Kuri ubu hari ibitaramo ntegura hanze nkazazenguruka mu Burayi ariko sinabyemeza neza gusa ubu mfite gahunda yo gukora indirimbo muri Afurika y’i Burasirazuba ariko nkabikora ndi hano mu Rwanda. Ndifuza ko umwaka utaha nko mu kwezi kwa karindwi nzizihizanya isabukuru yanjye y’amavuko n’abafana bashye nzaba nungutse mu Rwanda. Kuva nkigera i Kigali nihaye intego yo kuguma mu muziki, ariko noneho nkawukorera hano nkagira abafana bashya b’abanyarwanda. Ndi gutegura indirimbo zigera kuri enye nizera ko zizakundwa hano.

Mkombozi (Ifoto Ngendahiman S)
Mkombozi (Ifoto Ngendahiman S)


SRC: IZUBA RIRASHE

Ngenzi agorwa no kubaho yitwa ‘umugome’ kubera film yakinnye
Nyampinga wa Colombia yahawe akayabo ngo akine film y’ubusambanyi
Yahunze DASSO, agongwa n’imodoka
Umupfakazi wa AK47 agiye kongera gushyingirwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.