DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Miss Sandra Teta Yavuye mu Gihome

Share Button

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, bwana SIP Hillary Sengabo yemeje ifungurwa rya Miss Sandra Teta wari umaze amezi ane mu gihome aho yarakurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu ndetse no gutanga sheki zitazigamiye.

Sandra Teta wabaye Nyampinga wa SFB yarafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930.

Miss Sandra Teta ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015 ubwo yishyuzwaga n’umunyemari Nkusi Godfrey nyuma yo kumuha sheki itazigamiye ya 4,800,000 Rwf.

Teta kandi yongeye gufungwa mu Ugushyingo 2015 ubwo yaryozwaga icyaha kimwe n’icyambere cyo gutanga sheki eshanu zitazigamiye zihwanye na miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku nshuro ya gatatu yatawe muri yombi mu ntangiro za Werurwe 2017 azira gutanga nanone sheki itazigamiye, sheki ngo yari yahaye Serena Hotel.

Usibye gutanga sheki zitazigamiye, Miss Sandra Teta yanajyanywe mu bugenzacyaha na kompanyi icuruza inzoga ubwo yari yanze kuyishyura umwenda w’inzoga yari yahawe ngo azicuruze we atware inyungu asubize icyiranguzo.

Sandra TetaTeta yavuye muri gereza aho yaramaze amezi ane. Ifoto ya IGIHE

Miss Sandra Teta yamenyekanye kubera gutegura ibirori bitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse anavugwa cyane mu itangazamakuru agikundana na Sano Derek umwe mu basore bagize itsinda Active Again.

Miss Sandra Teta

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Umupfumu wa Diamond Platinumz yakatiwe imyaka irindwi
Jay Polly yataye uwo babyaranye ashaka undi mukobwa kurubu utwite
Nyuma yo gukorana indirimbo na Meddy, Christopher yerekeje i Bruxelles
Wari uzi ko Buravan  na Ciney bakomora impano ku bakurambere

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.