DOVE MAGAZINE

Miss Rwanda wa 2016 yatangije uburyo bushya bwo gukura abana ku muhanda

Miss Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly (Ifoto/Ngendahimana S.)

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yatangije gahunda nshya yise ‘Agaciro Kanjye Campaign’, nk’urugamba rushya rwo gukumira no guca burundu kimwe mu bibazo avuga ko byugarije igihugu cy’abana bo ku muhanda.

Iyi gahunda ishingiye ahanini ku bukangurambaga.

Nyampinga (Miss) w’u Rwanda avuga ko agiye kwibutsa urubyiruko, by’umwihariko abakobwa ko agaciro kabo nta kintu na kimwe bakinganya nacyo.

Ibi avuga ko bizaca burundu gutwara inda zitateganijwe, bikazaca abana bo ku muhanda.

Kuri we, Nyampinga Mutesi, avuga ko abana bo ku muhanda baterwa n’uko ababyeyi babo baba babuze uburyo babitaho bitewe n’uko baba barababyaye batabateganyirije.

Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yagize ati “hari abana benshi tubona ku muhanda, abo bana akenshi ni abana baba bavutse ku babyeyi babyaye inda zitateganyijwe. Rero iyo wihaye agaciro ukumva ko utagomba kubyara inda utateganije, ukumva ko utagomba kubyara uko ubonye kose ba bana tubona ku muhanda ntibabaho.”

Mutesi asobanura ko ababyeyi b’aba bana baba barababuriye amafaranga abajyana ku ishuri, bagahitamo kugana iy’umuhanda. Avuga ko yasanze benshi muri aba bana bugarijwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

Ibi bibazo byose avuga ko bizacika igihe cyose abakobwa bazatangira kwihesha agaciro, kandi ko ari cyo agiye guharanira muri ubu bukangurambaga.

Mutesi agira ati“urubyiruko rw’ahandi ruhura n’ibibazo by’intambara, n’ibindi byinshi bitandukanye ariko twebwe dufite igihugu cyiza cy’umutekano n’amahoro, igihugu cy’imisozi igihumbi n’amahirwe igihumbi dukwiye gufatirana tukayabyaza umusaruro.”

Iyi ‘Agaciro Kanjye Campaign’ Miss Mutesi yayitangiriye mu minsi mike ishize mu Ntara y’u Burengerazuba. Mutesi aheruka guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, amusobanurira iby’iyi gahunda, amusaba ubufatanye ngo igezwe hanze y’igihugu muri Diaspora.

Yagize ati “Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga yanyijeje ko izamba hafi, kandi maze kuvugana na Diaspora zo mu Buholandi, u Budage, u Bufaransa, u Bubiligi n’ahandi nzajya banyijeje ubufatanye ubu bukangurambaga bukagerayo.”

Mu gihe cya vuba Mutesi Jolly arateganya no gusura urubyiruko rugororerwa mu Kigo cya Iwawa, aho azabaganiriza ku bibi by’ibiyobyabwenge, byose muri iyi gahunda ya ‘Agaciro Kanjye Campaign’.

 

SRC:IZUBA RIRASHE

Ubufaransa : Umuhanzi w’umunyarwanda IZZO yshyize hanze indirimbo nshyashya anitegura ibitaramo bibi...
The Ben arashima ingabo za RPF zahagaritse Jenoside
Kubyinira abahanzi bimufasha kwiyishyurira ishuri
Mutesi Jolly yatanze ikiganiro mu ishuri rya Hague mu Buholandi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.