DOVE MAGAZINE

Miss Rwanda agiye kuzahabwa miliyoni zisaga 10

Mutesi Jolly yasetse (Ifoto/Irakoze R.)
Banki ya Cogebanque yemereye kuzaha Nyampinga w’u Rwanda mushya Mutesi Jolly umushahara w’ibihumbi Magana inani ku kwezi (800,000Rwf), uzahwana na Miliyoni miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) mu gihe cy’umwaka.

Iyi niyo ngingo ikomeye ikubiye mu masezerano iyi banki yasinyanye na Miss Mutesi, ku cyicaro cyayo, kuri uyu wa 3 Werurwe 2016.

Uyu mushahara uza wiyongera ku modoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’Amanyarwanda, Miss Mutesi aheruka guhabwa n’iyi banki nk’igihembo gikuru cyari cyageneye uwagombaga kwambikwa ikamba.

Ugereranyije uyu mushahara n’uwahabwaga Nyampinga uvuyeho, Kundwa Doriane, usanga wongereweho ibihumbi ijana (100,000Rwf).

Miss Jolly asinya amasezerano (Ifoto/Irakoze R.)

Miss Jolly asinya amasezerano (Ifoto/Irakoze R.)
Miss acyambikwa ikamba yahawe urufunguzo nk’ikimenyetso cy’uko atsindiye imodoka nshya (Ifoto/Irakoze R.)

Miss acyambikwa ikamba yahawe urufunguzo nk’ikimenyetso cy’uko atsindiye imodoka nshya (Ifoto/Irakoze R.)
Imodoka miss yahembwe yamaze ukwezi iparitse ku cyicaro cya Cogebanque (Ifoto/Irakoze R.)

Imodoka miss yahembwe yamaze ukwezi iparitse ku cyicaro cya Cogebanque (Ifoto/Irakoze R.)

Kundwa, we, yahembwaga ibihumbi Magana arindwi buri kwezi (700,000Rwf), akayahabwa na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, itarifuje kugaruka muri iri rushanwa.

Mujyambere Louis de Montfort, umuyobozi w’ubucuruzi w’iyi banki yavuze ko Miss Mutesi azahita atangira kwamamariza Cogebanque kuko yahise agirwa Ambasaderi wayo.

Azanagaragara mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu harimo umuganda, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Miss Mutesi Jolly, mu ijambo rye, yishimiye imikoranire mishya agiye kugirana n’iyi Banki, avuga ko ateganya kuzubahiriza ibyo asabwa byose, ashyira mu bikorwa ibyo yijeje Abanyarwanda nka Nyampinga wa 2016.

Irushanwa rya Miss Rwanda ritegurwa na Rwanda Inspiration Back Up, ku bufatanye na East African Promoters na Minisiteri ya Siporo n’Umuco binyuze mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).


SRC: IZUBA RIRASHE

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Halem’Imana
Leta yiteguye gutanga urugero mu kugura ibikorerwa mu Rwanda
Iyanya ashobora kuza i Kigali Urban Boyz imurika ‘Adamu na Eva’
Kanye West agiye kumara ikindi cyumweru mu bitaro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.