DOVE MAGAZINE

Miss Kwizera yahesheje ishema u Rwanda, aba Miss Naïades

Umunyarwandakazi, Kwizera Peace Ndaruhutse, yegukanye ikamba rya Nyampinga, mu marushanwa ya Miss Naïades yabereye mu mujyi wa Cotonou ho mu gihugu cya Benin, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Ugushyingo 2016.

Kwizera, wari wahagarariye u Rwanda, nka Nyampinga w’igisonga cya mbere cy’u Rwanda wa 2016, yahize abandi bakobwa baturuka mu bihugu birenga 10 bari bahanganye.

Uretse kwambikwa ikamba, mu bindi bihembo nyamukuru ategereje gushyikirizwa harimo amadolari arenga ibihumbi bitandatu (6,6USD) arenga miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda. Yahawe ibisonga bibiri; umwe wo muri Benin n’uwo muri Guinée.

Ijambo Naïades, ubusanzwe risobanura ‘jeune femme belle’ bishatse gusobanura mu Kinyarwanda biti ‘umukobwa w’uburanga mwiza’.

Mu kugirwa Miss Naïades, Peace Kwizera yahawe inshingano kwerekana ubwiza bw’Abanyafurikakazi, guteza imbere imico yabo no kuba umuvugizi w’abakobwa Nyafurika hagamijwe iterambere ryabo.

Miss Kwizera, yifashishije iri kamba kandi, agiye no gutangira gufasha aba banyampinga gutinyuka bakagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukungu n’imico y’ibihugu bakomokamo.

Akimara gutorwa, benshi mu banyarwanda bamushimiye ko yahesheje ishema u Rwanda, ndetse bamubwira ko iri kamba yari arikwiye.

Uyu mwaka aya marushanwa ya Miss Naïades yari yatumiwemo ibihugu 25, ariko yitabiriwe n’abakobwa 13 gusa.

Abo ni Umunyarwandakazi Kwizera Peace, Gahimbare Ornella (wo mu Burundi), Blandaye Stephanie (wa Togo), Oweseni Grace (wo muri Nigeria), Kpogbezani Lucrece (wo muri Benin), Biata Diane (wa Cameroun), Kankoe Aho Branda (wo muri Togo), Minkatana Michele Ange (wa Cameroun), Diarassouba Raissa (wo muri Cote d’Ivoire), Ankwanda Dorcas (wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), Afua assieduwaa Akrofi (wo muri Ghana), Tchouadang Yasmine (wa Tchad) na Kenta Awa (wo muri Guinée).

Miss Kwizera yahesheje ishema u Rwanda, aba Miss Naïades
Miss Kwizera yahesheje ishema u Rwanda, aba Miss Naïades


SRC: IZUBA RIRASHE

Cindy Sanyu akomeje kujujubya umugabo wamutanzeho inkwano
Nyuma y’imyaka itanu, Corneille agiye kubyara undi mwana
Umugore ukomeye muri sinema ku Isi yaje i Kigali
Diamond na Zari mu buryohe bw’urukundo ku kirwa cya Zanzibar (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.