DOVE MAGAZINE

Minisitiri KABAREBE arakangurira urubyiruko kurinda ibyo U Rwanda rwagezeho

Share Button

Nyakubahwa Minisitiri  w’Ingabo z’igihugu  Gen James Kabarebe yafunguye ku mugaragaro amasomo y’itorero indangamirwa Icyiciro ya 10, rigizwe n’urubyiruko rw’abarenga 500 baba mu bihugu byo hanze. Uyu muhango wabereye  mu Kigo cya Gisirikari i Gabiro ku itariki 14 Kamena 2017.

Mu isomo ryo gufungura ku mugaragaro iri torero,Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko  ko intego y’iri torero ari ugusigasira indangagaciro z’umuco  nyarwanda. “Muzahora muri abanyarwanda mukunde igihugu cyanyu kubera ko muzahora mugikeneye nubwo muba mu bihugu by’amahanga kubera impamvu zitandukanye”

Ministiri Kabarebe yakanguriye  urwo rubyiruko gushyira imbere inyungu z’igihugu cyabo, bagasigasira ibikorwa u Rwanda rwagezeho ndetse bagakora n’ibindi birenzeho mu guteza imbere igihugu cyabo.
Gen Kabarebe  yagarutse ku bwitange bwaranze ingabo za RPA  zabohoye igihugu zikivana muri politiki mbi zinahagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Ababwira urubyiruko rwagize ubutwari bwo kubohora igihugu rwari mu kigero cyabo, abenshi muri bo bavuye mu mashuri n’ibindi byari bibafitiye inyungu kugira ngo barengere u Rwanda.

Yabwiye  uru rubyiruko ko bagera ikirenge muri ubwo butwari baharanira ko igihugu kitazasubira mu mateka mabi.Yagiriye inama Indangamirwa kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside n’ikindi icyo ari cyose cyasenya umusingi w’iterambere n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Itorero Indangamirwa rizamara igihe kingana n’ukwezi kumwe.

Perezida Museveni yashyizeho Guverinoma nshya
Igisirikare cya Uganda kirahakana amakuru avuga ko kinjiye muri Congo
Dr. Binagwaho yasobanuye ibyo kwegurira abikorera ‘Ibigo by’Ubuzima’
Ni iki gikomeje gutera u Burundi gushotora u Rwanda?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.