DOVE MAGAZINE

Meya wa Rubavu yeguye ku bumeya no muri njyanama

Share Button

Nyuma yo kuva mu gihome mu ntangiriro z’uku kwezi, Meya wa Rubavu Sinamenye Jéremie yeguye buyobozi bw’akarere, yegura no muri Njyanama y’Akarere.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu Dushimirimana Lambert yabwiye Izubarirashe.rw ko Sinamenye yashyikirije Njyanama ibaruwa yo kwegura kuri uyu wa Kabiri.

Sinamenye yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, gusa n’ubundi ntiyigeze asubira mu kazi kuva yafungurwa.

Yari yatawe muri yombi akekwaho kubangamira Philippe Mpayimana wiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, ubwo Mpayimana yajyaga kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu.

Yarekuwe n’ubushinjacyaha, aho bwanzuye ko afungurwa akajya akurikiranwa ari hanze.

Ntituramenya niba kwegura kwe kwaba gufitanye isano n’amakosa yamuvuzweho ndetse akanayafungirwa icyo gihe.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu Dushimirimana Lambert avuga ko nyuma yo kwegura kwa Sinamenye, Njyanama igiye gushaka uko yaterana ishyireho umusimbura.

Umunyamakuru wacu Muhire Desiré arakomeza kudukurikiranira iyi nkuru.

Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’Akarere ka RubavuSinamenye Jeremie, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

SRC: IZUBA RIRASHE

Mugabe yanze igihembo cy’Abashinwa
Mu mafoto: Umuhango wo gusezera kuri Ambasaderi Ntwari Gerard
Rusizi: Yafashwe acukura ‘imva y’umukire’ ngo atware isanduku bamushyinguyemo
Muhanga: Abana bafunganye n’Ababyeyi bagiye kujyanwa mu miryango

1 Ibitekerezo for “Meya wa Rubavu yeguye ku bumeya no muri njyanama”

  1. ATETE

    Uyu mayor n’ubundi yari afite imikorere itari myiza harimo na Ruswa, hari ibagiro ry’ingurube riri mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka rugerero umurenge wa Rugerero, bamuregeye ko rubangamiye abaturage kandi riri hagati mu mazu y’abaturage, urusaku rwazo nijoro ndetse n’umwanda, neza neza arabyihorera. Muzahagere murebe ukuntu ribangamiye abahatuye.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.