DOVE MAGAZINE

Ese koko Messi niwe uzegukana Ballon d’Or 2015?

Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA itangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bazahatanira umupira wa zahabu 2015, impaka zikomeje kuba urudaca mu bafana kuwuzegukana iki gihembo hagati y’ibihangage Lionel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse na Neymar.

Iki gikombe gitangwa hashingiwe ku manota ariko abatora bareba uko umukinnyi yitwaye muri uwo mwaka w’imikimo nuruhare yagize mu gufasha amakipe ye mugutwara ibikombe akaba arinaho bahera baha amahirwe Messi ugereranije nabo bahanganye.

Aba bakinnyi bose basanzwe bahanganira muri shampiyona yo muri Esipanye (Espagne) LA LIGA aho Messi na Neymar bakina muri F.C Barcelona naho Cristiano muri Real Madrid nubundi zidacana ubaka.

Lionel MessiLionel Messi uhabwa amahirwe yo kwegukana Ballor d’Or 

Lionel Messi umaze kwegukana iki gihembo inshuro enye yafashije F C Barcelona kwegukana LA LIGA, Champions Ligue na Copa del Rey. Yanafashije kandi ikipe y’igihugu ya Argentine kugera ku mukino wanyuma mu gikombe cyo kumugabane w’Amerika yo y’epfo COPA AMERICA cyabereye muri Chile.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jonathan Ross, Cristiano yagize ati: ”tuvugishije ukuri ndatekereza ko Messi azegukana iki gihembo, igihembo nkiki gitangwa hagendewe ku manota kandi yatwaye ibikombe ibikoombe kundusha, mwifurije amahirwe n’ubwo duhanganye.”

*****EMBARGO*****NOT FOR PUBLICATION BEFORE 00.01hrs FRIDAY 13th NOVEMBER.2015***** EDITORIAL USE ONLY / NO MERCHANDISING Mandatory Credit: Photo by Brian J Ritchie/Hotsauce/REX Shutterstock (5356296d) Jonathan Ross and Cristiano Ronaldo 'The Jonathan Ross Show' TV Programme, London, Britain. - 14 Nov 2015Ronaldo aganira n’umunyamakuru Jonathan Ross

Cristiano Ronaldo we amaze kucyegukana  inshuro eshatu harimo ebyiri yagitwaye yikurikiranya, kuruhande rwe abona ko umwaka w’imikino ushize utigeze umuhira kuko nta gikombe yatwaye uretse ko yarangije ariwe ufite ibitego byinshi muri La Liga, yagafasha ikipe ya Portugal kubona itike yo kujya mu mikino yanyuma y’igikombe cy’iburayi EURO 2016 ariko nta kizere koko Messi ibyo atagezeho yabigezeho.

Ronaldo Cristiano yatsinze ibitego 29 mu mikino ya Shampiyona yo kwishyura 2014/2015 anaba umukinnyi w’ibihe byose muri Real Madrid umaze gutsinda ibitego byinshi muri Nzeri 2015.

Amakura ya NeymarNeymar nawe ahanganye na Messi bakinana ndetse na Ronaldo mukeba wabo

Neymar ni ubwa mbere agaragaye kuri uru rutonde nawe yafashije Barcelona gutwara ibikombe anayifasha gukomeza kwitwara neza nyuma yuko Messi agiriye ikibazo cy’imvune akamara amezi atatu hanze.

Nubwo bose bahabwa amahirwe  ariko ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana uzegukana uyu mupira wa zahabu azamenyekana Kuya 11 Mutarama 2015 i Zurich ku kicaro gikuru cya FIFA


USABUWERA JEAN DE DIEU
WWW.DOVE.RW

 

 

 

 

Amavubi yatsinzwe umukino wa kane mu kwezi kumwe
Amb. Nduhungirehe yageze mu Bubiligi guhagararira u Rwanda
FERWAHAND yakuyeho amarushanwa atatu
Inteko yasabwe guhangana n’abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.