DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Menya imigani mihimbano iri kuzanwa n’urubyiruko muri iyi minsi

Share Button

Mu gihe mu Kinyarwanda twari dusanzwe tumenyereye ko hari imigani migufi ifite aho yakometse,icyabaga cyabaye  ndetse ikanamenyekana kuburyo inifashishwa ahantu henshi doreko icyo gikorwa cyabaga cyabaye ikimenya bose.Nyamara kubera  iterambere ndetse no gutebya biri kwiyongera muri iyi minsi, hari indi migani iri kugenda izanwa n’urubyiruko igaragaza imibereho yabo yaburi munsi ndetse n’ibyo bakora, ariko akenshi  na kenshi bakabikora mu rwego rwo gusetsa.

Dore rero ibyabaye nk’imigani yavutse vuba :

• Utazi ubwenge abona zero

• Ushaka inka arayigura.

• Inda nini yishe umukandara

• Uruciye inyuma aba ashaka kwiba

• Akaburiye Google ntikaboneka kuri Facebook

• Ako umugore ashatse aruhuka akagezeho

• Akarenze umunwa barakumva

• Ijambo rya mukuru araryivugira

• Uwikeka amabinga aba arwaye bwaki

• Akagabo gahimba hari abagore gusa

• Uwigize agatebo bamutwaramo imineke

• Akabura ntikaboneke nuko katabaho

• Uwendeye nyina mu nyenga baramufunze

• Akarushya ihamagara ntikarabatizwa

• Uwanga amazimwe aba ibubu

• Ibyaye ikiboze irakijugunya

• Uwanze kumvira se na nyina yumvira tonton

• Ukorora acira baramufunga

• Utazi ubwenge ajya kuri Google

• Ukuri gushirira kuri Facebook

• Urucira mukaso agahita yahukana

• Utigerera mu Rugwiro abeshywa byinshi

• Ijya kurisha ihera ahari ubwatsi

• Aho umwaga utari isambusa barayisangira

• Amazi arashyuha aRiko ntiyibagirwa muri frigo

• Umugabo mbwa aseka Umutijiste

• Abahuje inama bayikorera inyandikomvugo

• Uwariye niwe wandurura amasahani

• Ukize inkuba ashaka paratonnerre

• Isoni zinywesha orange wanywaga waragi

Gutarasa ntibibuza umushomeri guhondwa

Ibebi ni nk’imodoka ishyirwamo lisanse

Tukaba rero tuzakomeza kwakira imigani migufi muzagenda mutwoherereza ndetse tureba n’icyo iba igamije doreko abasheshe akanguhe bashinja urubyiruko kwica no kwangiza bikomeye umuco nyarwanda aho nk’imigani, ibisakuzo ndetse n’ibindi byari bifashe umuco biri kwangizwa.


 

Elysée TWIZERIMANA
WWW.DOVE.RW

 

EAP igiye kuzana icyamamare Konshens mu Rwanda
Kicukiro:Abaturage batishoboye bagera ku 1,000 bahawe mitiweri n'itorero rya Zion Temple
Amabanga buri mugore akwiye kumenya mu gutera akabariro
Burundi: Loni igiye guhana abavoka bagize uruhare muri raporo rutwitsi ya Sosiyete Sivile

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.