DOVE MAGAZINE

Menya ibyiza byo kurya imbuto kubantu babaswe no kunywa itabi

Share Button

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abanywi b’itabi cyangwa se abantu bigeze kurinywa nibura bakaba babasha kurya amoko atanu y’imbuto bongereyeho nibura n’ubwoko bw’imboga za rwatsi ko bafite amahirwe kurusha bagenzi babo batabirya yo kudahura n’ikibazo cyo kwiyongera kw’indwara z’ubuhumekero cyangwa se indwara zituruka ku bubi bw’itabi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bugatangazwa mu kinyamakuru Thorax, bwerekanye umumaro wo kurya imbuto nyinshi n’imboga. Bukaba bwarakorewe ku bantu banywa itabi ndetse n’abigeze kurinywa. Muri ubu bushakashatsi bwakozwe babashije kwiga ku bagabo 44,335 bari bataragira iki kibazo cyo kwiyongera kw’indwara ziterwa n’ububi bw’itabi. Ibi bikaba byarizweho mu myaka 13 kugira ngo babashe kugera kuri uyu mwanzuro.

Imboga n’imbuto byagiye bifatwa bigahabwa bariya bantu, hanyuma biza gukorerwa isuzuma bifashishije urupapuro rw’ibibazo bahaga buri umwe mu bakorerwagaho ubu bushakashatsi akabasha gusubiza ibyo yabajijwe ku bigendanye nuko yagiye abafata imbuto n’imboga.

Nyuma rero y’igihe cyari cyateguwe cyo gukora iri suzuma, abashakashatsi basanze hari abantu 1,918 babashije kugaragaraho ubwiyongere bw’ibirwara biterwa n’ububi bw’itabi. Aba bashakashatsi bamaze gukora isuzuma babonye mu bantu banywaga iritabi ariko bakabasha kurya imbuto zirenze eshanu n’imboga bari 30% bakaba rero baragize amahirwe yo kutagira iki kibazo cyo kwiyongera kuri ibi birwara. Bagenzi babo nabo babashije kurya imbuto 5 n’imboga gusa ku munsi bo bari 40% nabo bakaba baragize amahirwe yo kutagira kiriya kibazo.

Nyamara ku rundi ruhande, abantu na none bari bahuje iki kibazo na bagenzi babo ariko bakabasha kurya munsi y’imbuto ebyiri gusa n’imboga nkeya nibo babashije kugira ikibazo cyo kwiyongera kw’ibirwara biterwa n’ububi bw’itabi, bakaba bari abantu 506 mu bakomeje kurinywa muri bariya bose, naho abari barigeze kurinywa muri bo nabo bakaba bari 1,166. Ubu bushakashatsi bwabonye ko muri rusange abantu bafata imbuto cyane bakarya imboga buri munsi bafite aya mahirwe yo kutiyongera kw’ibirwara bishobora guterwa n’ububi bw’itabi. Ibi bikaba bishoboka 8% ku bantu barinyoye igihe kinini bakarireka, naho bigashoboka 4% ku bantu bakirinywa. Muri izo mbuto rero basabwa kuba barya harimo imboga rwatsi, amapera, imineke, amaronji, inanasi, avoka, imyembe, indimu. Imboga zivugwa ni iz’ibyatsi, zikaba zifite ubushobozi mu kugabanya indwara ziterwa n’ububi bw’itabi.

Ikigo gishinzwe kwiga ku byorezo ndetse no kubivura gishyira ku mwanya wa 1 itabi nk’iritera indwara izo arizo zose zifata ubuhumekero n’ibihaha n’ibindi. Muri zo twavuga gufungana mu mazuru ntibabashe guhumeka nka za asthma hamwe n’izindi bita mu ndimi z’amahanga chronic bronchitis emphysema.

ELIEZER MVUYEKURE

WWW.DOVE.RW

Abana batwawe bunyago na Boko Haram bibagiwe amazina yabo
Umukecuru w’imyaka 65 ufite abana 13 n’abuzukuru 7, agiye kubyara abana 4 b’impanga
Gira ubuzima buzira umuze muri uyu mwaka wa 2017
Ni bibi kunywa cyane ibinyobwa byongera imbaraga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.