DOVE MAGAZINE

Menya byinshi ku ndwara yo kudashaka imibonano mpuzabitsina ku muhungu

Ikibazo cyo kudashaka imibonano

Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina ku muhungu

Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina ku muhungu (kudashyukwa) kirangwa no kudakomera bihagije kw’igitsina cye.

Ubusanzwe, ngo iyo umugabo ashatse imibonano mpuzabitsina, imitsi yo mu gitsina yuzuramo amaraso, hanyuma bigatuma gikomera ari byo bituma abasha gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore bari kumwe.

Iyo umuntu afite uburwayi, ngo igitsina cye ntigikomera bihagije bityo  gukora imibonano mpuzabitsina ntibishoboke.

Nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr, ngo iyi ndwara igera ku bagabo miliyoni 152 mu isi yose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko inyoko muntu isaza, ngo abagerwaho n’iyi ndwara bazikuba kabiri kugeza mu mwaka wa 2025.

Hari impamvu nyinshi zitera indwara yo kudashyukwa, zimwe zishingiye ku buzima bwo mu mutwe no mu mitekerereze, izindi zikomoka ku miterere y’umubiri. Zimwe mu mpamvu zikomoka ku miterere n’imikorere y’umubiri ni izi zikurikira:

Impamvu zikomoka ku mitsi

Ibintu byose bishobora kubangamira imitsi bishobora no kugira ingaruka ku gitsina cy’umugabo. Gusa nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr ngo ikibazo cya athérosclérose, ni ukuvuga imyivumbagatanyo mu gukomera no koroha kw’imitsi ngo ni yo mpamvu ya mbere itera ikibazo cyo kudashyukwa.

Ibindi ni umuvuduko ukabije w’amaraso, itabi, ndetse na diyabete ituma ibyago byo guhura n’imyivumbagatanyo mu mikorere y’igitsina byiyongera.

Impamvu zikomoka ku misemburo

Iyo umugabo atangiye gusaza, umusemburo wa testosterone uragabanuka. Uyu musemburo iyo ugabanutse utuma ubushobozi bw’umugabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina na bwo bugabanuka, gutakaza ubunini bw’imikaya, gutakaza ireme ry’amagufa, kubura imbaraga byose biherekezwa n’imyivumbagatanyo mu mikorere y’igitsina.

Impamvu zikomoka ku mitsi y’ubwonko

Ibibazo bimwe by’imitsi y’ubwonko n’ubwonko ubwabwo bishobora gutuma umugabo agira ikibazo cyo kudashyukwa. Bimwe muri ibyo bibazo bishobora kuba impanuka y’imitsi y’ubwonko, kwangirika kw’imitsi ihuza ubwonko n’igitsina, kubagwa nabi n’ibindi.

Inkomoko y’imiti

Imiti imwe n’imwe ishobora kuba impamvu y’imyivumbagatanyo mu mibonano mpuzabitsina ku mugabo. Ishyirwa mu majwi cyane ni imiti y’umuvuduko w’amaraso ukabije, imiti ivura ibibazo by’imisemburo, imiti ihabwa abafite agahinda gakabije, irinda kugagara, n’iyindi.

Impamvu zikomoka mu myitwarire n’imitekerereze

Impamvu zikomoka ku myitwarire n’imitekerereze ni nyinshi kandi zigendana n’imiterere y’umuntu ku giti cye, ariko higanjemo nk’umunaniro ukabije, agahinda gakabije ndetse n’ubwoba.

Bishobora guturuka kandi ku makimbirane hagati y’abantu babiri bakundana cyangwa abashakanye, kuba uwo mwashakanye yakwitwaraho nabi akanagusuzugura mu buryo buhoraho, gutandukana, kwicira urubanza nyuma yo guca inyuma uwo mwashakanye, cyangwa se na none urupfu rw’umugore wawe.

Gusa ngo mu gihe kudashyukwa bikomoka gusa ku mpamvu zo mu mitekerereze n’imyitwarire uzabibwirwa n’uko nijoro na mugitondo bwo bishoboka.

Ngo inshuro nyinshi ikibazo cyo kudashyukwa gikomoka ku mpamvu z’umubiri, n’iz’imitekerereze n’imyitwarire zivanze, ari yo mpamvu umuntu aba akwiye gushakira hose.

Uburyo bw’ibanze bwo kuvura ubu burwayi, ngo ni uko umurwayi yatinyuka kubuganirira muganga cyangwa se akemera ko inshuti ze zimuha ubufasha.

Ubu burwayi ngo bushobora gukizwa n’ibiganiro n’abaganga b’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina,cyangwa se ab’imitekerereze n’imyitwarire (psychologues) ndetse hakaba n’imiti mu gihe bwatewe n’impamvu zikomoka ku mubiri.


SRC:IZUBA RIRASHE

Kigali: Yemera ko akora uburaya ariko atabukorera mu Rwanda
Kundwa Doriane yavuze icyamubujije kwitabira amajonjora ya Miss Rwanda
Byahishuwe ko Prince yazize kutivuza agakoko gatera Sida
Ibyo wamenya kuri Miss mushya wa ‘ISAE Busogo’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.