DOVE MAGAZINE

Meek Mill ashobora gusubira mu gihome

Umuraperi Meek Mill ashobora gusubira mu gihome, nyuma yo kutubahiriza ibihano yahawe n’ubutabera mu mwaka wa 2008 ubwo yafatanwaga ibiyobyabwenge ndetse bakanasanga atunze imbunda binyuranyije n’amategeko.

Uyu muraperi w’imyaka 28 y’amavuko yamaze amezi icyenda mu gihome nyuma aza guhabwa igihano nsimburagifungo cy’imyaka itanu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Nyuma yo gufungurwa, Meek ntiyari yemerewe kuva muri Philadelphia aho atuyemo ngo ajye ahandi adahawe uruhushya n’urukiko, ariko mu mpera z’ Ugushyingo 2015 yagaragaye i Los Angeles nta burenganzira yabiherewe.

Nk’uko BET ibitangaza, iryo kosa Meek Mill yakoze rishobora kumusubiza mu gihome nubwo umwunganira mu mategeko agikomeje kumurwanaho ngo harebwe icyakorwa mu maguru mashya.

Meek Mill abinyujije kuri Instagram yashimiye abamubaye hafi ndetse n’abakomeje kumufasha muri ibi bihe bigoye arimo.

Yagize ati “Ndashimira buri wese ukomeje kumfasha, nzakomeza mbe umuntu utangaje, ubu buramutse ari ubutumwa bwanyuma nanditse, ndabizeza ko nzakomeza kwihangana kandi nkaba umugabo werekana ko iyo ufite inzozi ntakidashoboka.”

Uyu muraperi ahuye n’ibi bibazo nyuma y’uko we n’umukunzi we Nicki Minaj bari mu byishimo by’uko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi ndetse byari bimaze iminsi bivugwa ko biteguye kurushinga.

Ku itariki 8 Ukuboza 2015 ubwo Nicki Minaj yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, Meek Mill yaba yaramwambitse impeta nk’impano ndetse n’ikimenyetso kimugaragariza urukundo rukomeye amufitiye.

Nubwo aba bombi batarabyerura mu itangazamakuru ngo babivuge, inshuti zabo za hafi zemeza ko impeta Nicki Minaj asigaye yambara ari iy’urukundo yambitswe n’umukunzi we.


SRC: IGIHE

Kudakorana kw’inzego ni kimwe mu bituma ubuzima bw’abaturage bubangamirwa – Guverineri Bosenibamwe
EU yakupiye inkunga u Burundi
Abarundi bafashije Leta ya Habyarimana kumenesha abatutsi mu Bugesera
Umugabo w'imyaka 68 yafashwe asambanya imbwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.