DOVE MAGAZINE

Meddy yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Get Together”

Share Button

Meddy, umuhanzi nyarwanda umaze igihe ari hanze y’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 ategerejwe mu gitaramo kizahuza abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta ya Arizona ndetse no mu zindi Leta zihegereye.

Uyu muhanzi muri iki gitaramo ngo hari n’izindi ndirimbo nshyashya ze zizumva bwa mbere zituje zizwi Slow. Muri iki gitaramo kizaba aricyo gushima ibyagezweho mu Rwanda no gushyigikira ibiteganya kugerwaho.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Peoria Community Center muri Phoenix kuri 8335 W Jerfferson St Peoria AZ 85345.

Leta ya Arizona ni imwe muri Leta zo muri USA zituwe n’abanyarwanda benshi, nkuko byatangajwe n’uhagarariye umuryango nyarwanda w’abatuye muri Leta ya Arizona ariwe Habineza Jean Claude.

Jean Claude avuga ku mpamvu iki gitaramo cyashyizwe muri Arizona yagize ati: “Ni umwanya wo gusabana no gutaramana mu muco w’iwacu no kunganirana mubitekerezo byo guteza imbere u Rwanda ”

Ubu abanyarwanda benshi batuye muri iriya Leta bategereje kiriya gitaramo n’urukumbuzi rwinshi rwo gutarama mumuco nya Rwanda dore ko benshi batabiherukaga kubera kuba i mahanga.

Meddy yatumiwe mu gitaramo cyiswe Get Together

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Uruhurirane rw’ibitaramo rwafashije abakundana kwizihirwa na St Valentin (Amafoto)
Umurambo wa Papa Wemba uragezwa mu gihugu cye cy’amavuko
Abagera kuri 600 bitabiriye ibirori bya Dîner en Blanc i Kigali (Amafoto)
Celine Dion yanze kuzaririmba mu muhango w’irahira rya Donald Trump

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.