DOVE MAGAZINE

Mariah Carey mu mafaranga ngo yaba afite agaciro ka miliyoni 45 z’Amadolari

Share Button

Ni icyamamare mu njyana ya Pop na R&B, ndetse anazwiho kugira ijwi ry’agahebuzo,Mariah Carey biratangazwa ko umutungo we muri rusange umaze gushyika kuri miliyoni zikabakaba 45 z’Amadolari aya yose akaba ayakesha ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Mariah Carey

Mariah Carey skeudleblog.20minutes-blogs.fr

Mariah Carey wamenyekenye cyane mu myaka yashize, ku ijwi rye ryakunzwe na benshi kurwego rw’isi. Nkuko tubikesha uribuga tmz ngo agaciro ke kabarirwa mu mamiliyoni arenga 40 ubaze mu manyarwanda  ni kuvuga miliyali zirenga eshatu z’amanyarwanda!.

Mariah Carey w’imyaka 46, ngo arahenze cyane nkuko bikomeza byemezwa n’ururubuga ngo abasesenguye baje gusanga  ijwi rye ry’agahebuzo benshi bemeza ko rigirwa na bake mubahanzi, ngo rishobora kuba rifite  ka agaciro ka miliyoni 35 z’amadolari!, bakongeraho n’amaguru ye abamubonye bemeza ko nayo ari meza cyane kandi ahenze.

Mariah Carey ngo ubusanzwe agira abamurinda (bodyguards) 11 baba bamukikije aho ari hose cyane cyane ngo iyo yasohokeye ahantu hatandukanye.Tmz ikomeza ivuga ko yigeze kwaka cammande y’ameza y’ibiryo biteguye ifite agaciro ka miliyoni 1 y’amadorali yagombaga kwifashisha mugikorwa cyo gusinyira amaorthographes abafana be.

Mariah Carey ngo icyumba cya hotel agomba kuraramo iyo yagiye mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi, ngo kigomba kuba ari icyagatangaza ndetse kitapfa kwigonderwa na buri umwe.Tmz ivuga ko Mariah Carey arara mucyumba kirimo ibyuma 20 byongera ubushyuhe cyangwa se bikabugabanya kigendeye kuburyo ikirere kimeze.

Tubibutse ko Mariah Carey  kuri ubu ari mubitaramo bitandukanye muburengerazuba bw’uburayi dore ko ari hamwe mu hantu afite abafana benshi cyane cyane mu bihugu nk’ubwongereza,Ireland,Scotland ndetse n’ibindi.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Hagiye gusohoka filimi ivuguruza iya “Untold story”
“Mu mwaka wa 2016 ubukungu ntibuziyongera cyane ku Isi”
Abanyarwanda bazitabira gitaramo cy’abambaye umweru mu Bubiligi
Ibihugu 10 bizaba bihagarariwe i Kigali mu Iserukiramuco rya film za gikirisitu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.