DOVE MAGAZINE

Maj Dr Rugomwa wari kuburana mu mizi ngo ntiyiteguye kuburana

*Maj Dr Rugomwa ashinjwa kwica umwana abanje kumukubita bikomeye
*Umuvandimwe we, Nsanzimfura Mamerito ngo ararwaye, ntiyitabye

Nyamirambo – Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe amukubise, kuri uyu wa 09 Ugushyingo yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko ikirego cy’abaregera indishyi z’akababaro yagishyikirijwe ku munsi w’ejo.

Ubushize, Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 wari waje kumwiba

Ubushize, Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 wari waje kumwiba

Ubushize, Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 wari waje kumwiba. Photo © Martin Niyonkuru/Umuseke

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu kwezi kwa cyenda, Maj Dr Rugomwa Aimable yari yahakanye icyaha cyo kwica avuga ko yafashe umujura bakarwana. Gusa Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Nyuma gato, ababyeyi b’uyu mwana Theogene Mbarushimana wishwe basabye ko bahabwa ubutabera. 

Uyu munsi, Maj Dr Rugomwa umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, yagaragaye mu rukiko atunganiwe.

Yabajijwe niba yiteguye kuburana mu mizi, asubiza agira ati “ntabwo niteguye kuburana kuko inyandiko y’abaregera indishyi z’akababaro yangezeho ejo. Jye n’umwunganizi tukinyuzamo amaso. “

Abajijwe igihe akeneye kugira ngo asesengure iki kirego, yavuze ko akeneye ukwezi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ukwezi ari kwinshi kuko inyandiko y’iki kirego itarengeje impapuro eshanu, gusa buvuga ko itariki yakwimurirwaho iburanisha byaturuka mu bushishozi bw’urukiko.

Me Jean Felix Rudakemwa wunganira abaregera indishyi z’akababaro bose ntiyigeze anyuranya n’Ubushinjacyaha, avuga ko ubushishozi bw’abacamanza ari bwo bwavamo igihe uru rubanza ruzasubukirirwa

Umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto baregwa hamwe gufatanya ubwicanyi, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, Maj abajijwe aho ari,  avuga ko amaze igihe arwaye.

Maj Dr Rugomwa wagaragaraga adafite umususu yavuze ko uku kwezi yasabaga yaraye abiganiriyeho n’umwunganira mu mategeko nubwo batari bazanye uyu munsi.

Umucamanza, amubajije niba kuwa 20 Ukuboza yazaba yiteguye, yavuze ko nta kibazo.

Abaregera indishyi bari bitabiriye kuko mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bigaragara ko ari abo mu muryango w’umwana wishwe akubiswe

Urubanza rwahise rwimurwa ku italiki 20 Ukuboza 2016.


SRC:UMUSEKE

Muri Amerika havumbuwe inyamaswa idasanzwe
Iyanya ashobora kuza i Kigali Urban Boyz imurika ‘Adamu na Eva’
Young Grace yinjiye muri Primus Guma Guma bidasubirwaho
Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.