DOVE MAGAZINE

Mafikizolo yasusurukije ibirori byahuje Abaperezida bitabiriye AU i Kigali (Amafoto)

Abaririmbyi bagize itsinda rikomeye muri Afurika y’Epfo, Mafikizolo baririmbye mu birori bikomeye byahuje Abakuru b’ibihugu 31,ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bateraniye i Kigali mu nama ya 27 ya AU.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bahuriye kuri Kigali Conference and Exhibition Centre [hahoze hitwa Camp Kigali] mu muhango wo gusangira, kwidagadura no guhana ibitekerezo ku cyazamura Afurika.

Ni ibirori byarimo ibyishimo kuri bose bitabiriye, by’umwihariko byaryohejwe cyane bagize itsinda Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo na bo baje i Kigali kuririmbira abayobozi bitabiriye AU.

Mu Rwanda, aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo yakanyujijeho yitwa Ndihamba Nawe yakunzwe mu myaka ya 2008 ndetse kugeza ubu iracyakunzwe. By’akarusho, iri tsinda riri guca ibintu muri iki gihe mu ndirimbo nka ‘Khona’ bakoranye na Uhuru, “Tchelete (Goodlife)” bakoranye na Davido n’izindi.

Abahanzi bagize Mafikizolo bakigera imbere y’abashyitsi, baberetse ko babishimiye cyane ndetse nyinshi mu ndirimbo baririmbye wabonaga ko zacengeye mu byiciro byose by’abakunda umuziki.

Ubusanzwe itsinda rya Mafikizolo rizwiho umwihariko wo kugira indirimbo zifite umudiho wa Kinyafurika gusa hari n’indirimbo zabo zacuranzwemo umurya wa gitari uryohera ugutwi.

Indirimbo ‘Ndihamba Nawe’, ni imwe mu zishimiwe ku rwego rukomeye kugeza ubwo abashyitsi barimo n’Abakuru b’ibihugu bafatanyije n’iri tsinda gucinya akadiho. By’umwihariko, Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize Mafikizolo basabwe kuyisubiramo nk’ikimenyetso cy’uko yageze ku ndiba y’imitima ya benshi.

Mafikizolo baje kuririmba mu Rwanda baturutse muri Afurika y’Epfo,bavuze ko bari bafite inyota yo kongera gutaramira i Kigali ndetse bashimye uko bakiriwe.

Theo Kgosinkwe ati “Hano turahakunda, Abanyarwanda nk’ibisanzwe bafite urukundo kandi batwakiranye urugwiro.”

Aba baririmbye bafatanyije n’abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo King James wacurangirwaga na Producer Pastor, Nzayisenga Sophie [umugore rukumbi ufite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga], Winnie Rugamba umuhanzi w’imivugo, amatorero abyina gakondo n’abandi.

Muri uyu muhango, u Rwanda rwabonye umwanya wo kwereka amahanga umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, umuhamirizo w’intore n’izindi ngeri z’ubuhanzi.

Amatorero abytina kinyarwanda yakanyujijeho mu mudiho ukomeye

Abanyarwanda beretse amahanga umwihariko w’umuco wabo

Abahanzi mu ngeri zinyuranye basusurukije ibirori

Umuhamirizo w’intore

Pastor P yacurangiye King James

King James mu ndirimbo ‘Yantumye’

King James na we yishimiwe muri ibi birori

Umunyarwenya Herve

Mafikizolo bishimiwe cyane muri ibi birori

Abayobozi baryohewe n’uyu mugoroba

Mafikizolo baririmba i Kigali

Theo Kgosinkwe wo muri Mafikizolo

Nhlanhla Nciza imbere y’abayobozi bakomeye bitabiriye AU

Umucuranzi wa Mafikizolo

Nhlanhla Nciza na Theo Kgosinkwe bishimiwe cyane muri ibi birori

Amafoto: Nkurunziza Faustin/Rwanda Gov


SRC: IGIHE

Urban Boyz bakoze indirimbo baririmba uburanga bwa ‘Rihanna’
CECAFA: Amavubi agiye gukina umukino wa kabiri
Al Shabaab yashimuse abasirikare ba Kenya
Rubavu: Inzu z’abarobyi zatejwe cyamunara uburobyi buradindira

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.