DOVE MAGAZINE

Lt Gen Karake yarekuwe by’agateganyo

Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Lt Gen Karake azaba ari mu nzu za Ambasade y'u Rwanda mu bwongereza

Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya Espagne, Aaron Watkins, yasabye ko Lt Gen Karenzi Karake yoherezwa mu gihugu cya Espagne ku mpamvu z’uko agumye mu Bwongereza byaba ari ukwirengera ingaruka ko azatoroka.

Uwunganira Karake mu mategeko, Mark Summers, yavuze ko umukiliya we ari Generali uzwi ukorera Leta yemewe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Peter Walker wari mu rukiko.

Yanenze bikomeye inyandiko z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne, avuga ko abogamiye ku ruhande rw’abatemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mark Summers, wafatanyaga na Cherie Booth (umugore wa Tony Blair), yavuze ko inyandiko z’umucamanza wo muri Espagne zigamije gusiga ibyaha abayobozi bakuru bose b’u Rwanda.

Mark Summers na Cherie Booth basabye urukiko ko batanga amafaranga ibihumbi 200 y’akoresha mu Bwongereza, £200,000 (asaga miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda) nk’ingwate kugira ngo Gen Karake akomeze kuburana ari mu Bwongereza ariko adafunze.

Gusa umucamanza Quentin Purdy yavuze ko ingwate yatangwa ku irekurwa ry’agateganyo rya Karake itajya munsi ya miliyoni y’ama Pounds (£1 000,000) ni asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye i Londres hamwe n'abandi banyamategeko bagiye mu rukiko kuri uyu wa kane nimugoroba

Urukiko rwaje kwanzura ko Lt Gen Karenzi Emmanuel Karake aba arekuwe by’agateganyo, agomba gucumbikirwa mu nzu za Ambasade y’u Rwanda i Londres kandi ku ngwate ya miliyoni y’amapound akoreshwa mu Bwongereza, ndetse akajya yitaba stasiyo ya Polisi buri munsi muri iki gihe akiburana.

Hanze y’inyubako y’uru rubanza hari abanyarwanda bigaragambyaga basaba irekurwa ry’uyu muyobozi mu Rwanda.

Uru rubanza rukaba kandi rwarimo Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda wagiye i Londres gukurikirana ikibazo cy’uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Tariki 30 Ukwakira nibwo Urukiko ruzongera kuburanisha uru rubanza.


HATANGIMANA Ange Eric
SRC/UMUSEKE

Hagiye gushyirwaho komisiyo idasanzwe izakurikirana ibibazo byabajije Minisitiri Binagwaho
Dr Kaberuka yagizwe umwarimu muri "Harvard University"
Perezida Kagame yakiriye umunyamabanga mukuru wa ECCAS
Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.