DOVE MAGAZINE

Lil Wayne yarwariye mu ndege ajyanwa mu bitaro igitaraganya

Umuraperi Dwayne Carter [Lil Wayne] yajyanywe mu bitaro igitaraganya, yafashwe n’indwara y’ubwonko ubwo yari mu ndege ye bwite avuye mu gitaramo mu Mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin.

Lil Wayne yakoreye igitaramo muri Milwaukee mu ijoro ryo ku Cyumweru, yasubiye i California kuwa Mbere tariki ya 13 Kamena.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko Lil Wayne bageze muri Omaha yagize ikibazo cy’ubwonko agwa hasi, abaganga be basabye ko indege isubizwa ku butuka bakabanza kwita kuri uyu muhanzi. Amaze kuzanzamuka yanze ko abanga bamuha imiti indege irongera ifata ikirere.

Indege imaze iminota mike yongeye gufata ikirere, Lil Wayne yongeye kugira ikibazo gikomeye, abaganga bahita bafata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro ari naho ari kugeza ubu.

Umuvugizi wa Lil Wayne yatangaje ko aho arwariye mu bitaro “amezi neza kandi agenda yoroherwa.”

Mu mwaka wa 2012, Lil Wayne yatangaje ko arwaye indwara y’igicuri ndetse ngo niyo imutera kugira ibibazo byo kugwa igihumure no gufatwa n’isereri y’igikatu bitunguranye.

Muri 2012, indege ye yaguye bitunguranye ajyanwa mu bitaro bya Louisiana kubera ubu burwayi, no mu mwaka wa 2013 yagize iki kibazo yoherezwa mu Bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center mu Mujyi wa Los Angeles amaramo ibyumweru bitandatu.

Lil Wayne n’inshuti ye 2 Chainz


SRC:IGIHE

Juliana Kanyomozi yagizwe ambasaderi wa ONU mukwihutisha uburinganire muri Uganda
REB yisobanuye ku bakozi 10 yirukanye nta mperekeza
Sena y’u Rwanda yatumiye za Federations z’imikino zose zanga kwitaba!!!
Gaël Faye yatsindiye igihembo gikomeye mu Bufaransa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.