DOVE MAGAZINE

Lil Wayne na Birdman mu nzira igana ubwiyunge

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo ibibazo byavutse hagati ya Lil Wayne na Birdman nyiri Cash Money Records, aho urwango rwabo rwagiye rufata intera umunsi ku wundi, gusa ubu birasa nk’aho umwuka ari mwiza hagati y’aba bagabo bombi.

Lil Wayne na Birdman

                                                                      Lil Wayne na Birdman

Ku itariki 31 Ukuboza 2015 habura amasaha make ngo umwaka wa 2016 utangire, Lil Wayne na Birdman bagaragaye mu birori bisoza umwaka bari batumiwemo na mugenzi wabo Drake ndetse ku maso yabo wabonaga bahuje urugwiro.

Ibi byatumye benshi bibaza niba amakimbirane bari bafitanye yakemutse kuko n’amafoto yabo bari kumwe yari yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Birdman yavuze ko abasenyeye umugozi umwe bagera kuri byinshi kurusha abadahuje intego.

Yagize ati, “dufatanyije twanesha ariko tudahuje ntacyo twageraho.”

Aya magambo yatumye benshi batekereza ko urwangano n’amakimbirane yari afitanye na Lil Wayne yaba yageze ku ndunduro kuko ubusanzwe aba bombi batacanaga uwaka.

Amakimbirane y’aba bagabo bombi yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo album Tha Carter V yagombaga gushyirwa hanze ikajya ihora isubikwa ku mpamvu Lil Wayne yavugaga ko zitumvikana, bituma anatangaza ko avuye mu nzu ya Cash Money Records.

Umubano wabo ushobora kuba ugiye kugaruka

Kuva kera, Lil Wayne yafataga Birdman nk’umubyeyi we


SRC: IGIHE

Diamond yamennye ibanga rimutera guhisha isura y’umukobwa we
Perezida Kagame atagerejwe muri Zambia mu nama nkuru ya AfDB
Asinah yambaye ikanzu igaragaza amabere (Amafoto)
Koffi Olomide ashimishijwe no kuza i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.