DOVE MAGAZINE

Lil G yaririmbye umwe mu bakobwa 90 amaze gukundana na bo (Video)

Share Button

Umuraperi Karangwa Lionel [Lil G] ahamya ko ibikubiye mu ndirimbo ‘Ese Ujya Unkumbura’ ari inkuru mpamo ku rukundo rwe n’umwe mu bakobwa 90 amaze gukundana na bo.

Uyu muhanzi w’imyaka 20, avuga ko amaze kwisuzuma akareba imibereho ye, icyerekezo afite n’ibyo agamije kugeraho yahisemo gushyira iby’urukundo ku ruhande agakataza mu nzira ye yo kwiteza imbere.

Avuga ko yabonye isomo rikomeye mu bakobwa yatandukanye na bo bose ngo kuko abataramuteye agahinda yabasigiye ibikomere by’umutima.

Ati “Iyi ni indirimbo nayiririmbiye uwo twakundanaga, ni true story [inkuru mpamo] ariko mu kuyiririmba nashakaga no gutambutsa ubutumwa ku bakundana bagatandukana. Nderekana ko atari byiza kuko bisiga igikomere ku mitima yabo bombi.”

Arongera ati “Abo natandukanye na bo bose abo ntababaje barambabaje, abenshi hagati yacu usanga hari umwuka mubi kandi bidakwiye. Biba byiza nk’uko musezerana gukundana iyo mubikurikije nta guhemukirana. Bitanga amahoro.”

Muri aba bakobwa bose yakundanye na bo uwitwa Diane Umutoni yemera ko yamuteye inda babyarana umwana bise ‘Laella’

‘Ese Ujya Unkumbura’ yayitiriye album ya Kabiri aherutse gushyira hanze. Ati “Ku bwanjye ni nayo mpamvu nayitiriye album yanjye kuko nayiririmbye imvuye ku mutima. Inyibutsa byinshi nanyuzemo.”

Lil G
Amashusho y’iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga ikomeye Lil G atangiranye umwaka wa 2016 ndetse yijeje abakunda ibihangano bye ko hari n’ibindi bikorwa birimo kumurika album ya Gatatu no gukomeza kuzamura Studio yashinze yitwa “Round Music”.


SRC: IGIHE

Percy Sledge waririmbye “When a Man loves a Woman”yapfuye
Brazil : Abakobwa 27 bahataniye ikamba ry’ufite ikibuno cyiza (Amafoto)
Uganda: Hatoraguwe imirambo ine iboheye mu mifuka
Nyamagabe: Imbangukiragutabara yahiye irakongoka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.