DOVE MAGAZINE

Leta y’u Rwanda irasobanura byimbitse imvo n’imvano yo guca caguwa

Umucuruzi w’inkweto za caguwa mu isoko rya KimironkoUmucuruzi w’inkweto za caguwa mu isoko rya Kimironko i Kigali (Ifoto/Ububiko)

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye umwanzuro wo kongera ibiciro ku nkweto n’imyenda bya Caguwa, haragarazwa ko ibyakozwe bidakwiye gutera ubwumvikane buke hagati y’abaturage na Leta.

Leta ivuga ko uyu ari umwanzuro wafashe kandi watekerejweho mu buryo bwimbitse, cyane ko ngo n’ubwo u Rwanda rurimo gutera imbere ariko hakwiye no kurebwa niba koko iryo terambere rizahoraho.

Impamvu nyamukuru yatumye Caguwa iterwa umugongo

Nubwo abayobozi batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame bagiye basobanura impamvu yo guca caguwa, hirya no hino abacuruzi bo bavuga ko iki ari icyemezo cyafashwe mu buryo bwihuse, hatarebwe niba koko inganda zihari zishobora guhaza isoko ry’Abanyarwanda.

Kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, yo ivuga ko hari impamvu zikomeye zatumye Leta ifata uyu mwanzuro.

Francois Kanimba, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, agira ati “Ubu biravugwa ko ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere rwose mu myaka ishize, mbese umuvuduko w’iterambere ry’igihugu ugenda uzamuka neza, ariko wasubira inyuma wareba uko iterambere rusange rimeze, uko ikibazo cy’umurimo ku isoko ry’umurimo gihagaze, ukibaza uti ese koko hari icyizere ko ryaterambere tuvuga rizakomeza?, ugasanga byanze bikunze nihadashyirwa ingufu kugira ngo urwego rw’inganda mu Rwanda rushobore gutera imbere nk’uko inzego za serivisi zirimo gutera imbere, bizagorana.”

“Iyo urebye uburyo duhahirana n’amahanga, icyuho kigaragara mu bucuruzi bwacu n’ibihugu by’amahanga, usanga gikomeje kugenda kiba kinini ku buryo hari n’aho ugera ugasanga kizaba imbogamazi ikomeye cyane kugira ngo dukomeze umuvuduko w’iterambere twagenderagaho, ikindi kibazo ubona ubu bigeze aho amadovise akomeje kuba imbogamazi mu Rwanda, mbese atakiboneka neza kugira ngo abantu bakomeze kwisanzura mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ryabo, icyo nacyo ubwacyo cyaba imbogamizi kugira ngo dukomeze umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda.”

Ibi bibazo kimwe n’ikibazo cy’ubushomeri bukomeje kwiyongera mu barangiza za Kaminuza, nibyo ahanini Leta y’u Rwanda ishingiraho ivuga ko ikwiye guharanira gukora ibyayo.

Kuri Minisitiri Francois Kanimba, yungamo agira ati “Aha rero niho dushingira kugira ngo turebe muri politike z’iterambere turimo, tuvuga ngo hakorwe iki”, ese hahinduke iki? Ibi byatumye dushaka uko twateza imbere inganda kugira ngo ibintu byinshi tugura mu mahanga natwe turebe ibyo twakora mu Rwanda ngo tugabanye ibyo dukura hanze, iyo ni politike Abanyarwanda bagomba kumva, ibihugu byose biri mu nzira y’amajyambere ubu bimaze gukataza ni aho byahereye, hari uvuga ngo wenda twateza imbere ibyo twohereza mu mahanga, ariko ntacyo tudakora ngo icyo cyuho kigabanuke!

Kanimba akomeza agira ati“Burya kugira ngo wizere y’uko inganda z’u Rwanda zizagira uruhare mu iterambere ry’ibyo twohereza mu mahanga utaranazubaka, uzaba urimo kwibeshya. Mu isi yose iyo urebye amateka y’ukuntu inzego z’inganda zagiye zitera imbere mu bihugu bifite aho bigeze mu iterambere ry’inganda, inganda zikora imyenda usanga arizo mbarutso y’iterambere.”

U Rwanda rwizeye ko ikibazo cy’ubushomeri cyizarangizwa n’inganda

Minisitiri Kanimba avuga ko ikibazo cy’abanyeshuri barangiza kaminuza bakabura akazi, inganda zigifiye umuti.

“Buriya inganda zikora imyenda, ni inganda zikoresha abantu benshi cyane ugeraranyije n’izindi nganda, muzajye mu nganda dufite murebe uko abantu bahakora bangana, inganda dufite nka ruriya dufite rw’u Bushinwa mu mwaka umwe rumaze ubu rugeze ku bakozi 900, mu myaka ibiri ruzaba rugeze ku bantu ibihumbi 6, uruganda rwa UTEXRWA ubu rumaze guha abantu benshi akazi, nta gihugu na kimwe cyateza imbere inganda zikora imyenda cyarahaye intebe caguwa, ibyo rwose nk’Abanyarwanda mugomba kubimenya kuko ntibishoboka.”

Inganda zagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Amerika n’u Bushinwa

Uretse kuba inganda zizwiho gutanga akazi kenshi, u Rwanda ruvuga ko igihugu nk’u Bushinwa cyateye imbere cyane kubera inganda.

Kanimba avuga ko “Buriya muzabigenzure neza ibihugu byo muri Aziya, u Bushinwa mu iterambere ry’inganda zacyo mu mwaka wa 1960 na 1970, inganda zikora imyenda zagize uruhare rukomeye cyane kubera ko ibihugu by’i Burayi na Amerika inganda zabyo zagiye zihava zijya mu Bushinwa.”

Guca inkweto za Caguwa bishingiye kuki?

Kanimba agira ati “Mubona ko twashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubworozi, amatungo ari amaremare n’amagufu yose twayashyizemo imbaraga, ariko tubabwiye ko uyu munsi impu zose zo mu Rwanda tuzohereza hanze zidatunganyijwe na busa ntimwabyumva, nk’ubu mu Rwanda hari abakora inkweto nziza ariko mwaganira bakakubwira ko batakora urukweto ruzima ruri munsi y’ibihumbi 25, nyamara ugasanga izo muri caguwa zigura ibihumbi 10 na 15, ubwo murumva tuzatera imbere gute koko? Kuri twe nk’u Rwanda tuvuga ko kohereza impu hanze ari kimwe no kohereza imirimo hanze.”

Gusa u Rwanda ruvuga ko rutahagaritse caguwa nk’uko bamwe babivuga, gusa ngo kubera imisoro igenda izamurwa kuri ibi bicuruzwa, bizagera aho caguwa zivane ku isoko ry’u Rwanda, ibikorerwa mu Rwanda bijye ku isoko ryose ndetse binacuruzwe mu mahanga.


SRC:IZUBA RIRASHE

Juliana yaba atwite inda y’umurwanashyaka wa NRM
Uganda: Bari gukora umuti gakondo wa Malaria
Perezida Kiir yateguye imyigaragambyo yamagana imyanzuro ya AU
Rusizi: Umutingito wahitanye umwana, abandi 20 barakomereka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.