DOVE MAGAZINE

Leta yatumije Inyemezabwishyu (EBM) Zikoresha Murandasi

Share Button

Leta yafashe ingamba zikomeye zizatuma buri muntu wese urebwa no kwishyura umusoro awutanga kandi ku gihe, ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver.

Minisitiri Gatete yavuze ko leta yiyemeje gutuma inyemeza bwishyu nshya zisaga ibihumbi cumi zizaba zi koresha ikorana buhanga rya murandasi (Internet).

Minisitiri Gatete yavuze ko harimo kunoza imikoreshereze y’imashini zitanga inyemezabuguzi “EBM” no gutanga imashini nshya ibihumbi icumi ku basora.

Yavuze ko abashinzwe ibijyanye n’imisoro bamaze iminsi bahuriza hamwe amakuru yafasha ku buryo buri wese urebwa no gutanga umusoro yajya abikora biciye mu mucyo.

Mu ngengo y’Imari y’Umwaka wa 2017/18 ingana na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongeraho agera kuri miliyari 140.7 bingana na 7% ugereranyije na miliyari 1,954.2 yari mu Ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/17; harimo ko amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 66% by’ingengo y’Imari yose.

Ikindi nuko aya mafaranga aziyongeraho agera kuri miliyari 134.3 ugereranyije na miliyari 1,241.1 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2016/17. Akomoka ku misoro ateganyijwe kugera kuri miliyari 1,200.3 akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 118.9. Naho amafaranga akomoka ku bindi bitari imisoro ateganyijwe kungana na miliyari 139.0.

Minisitiri Gatete yavuze ko hari EBM zigera ku bihumbi icumi zatumijwe mu mahanga, zigiye gutangira gutangwa mu gihe cya vuba aho zizajya zikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuntu akaba yabasha kwishyura umusoro yifashishije telefoni ye cyangwa internet. Ibi bizatuma umuntu yishyura nubwo nta nyemezabwishyu azaba afite, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibibone ko yishyuye.

Nyuma yo gukora igenzura, Minisitiri Gatete yavuze ko inzego zibishinzwe zasanze izi mashini ari igisubizo cyafasha kugira ngo buri wese urebwa no gutanga umusoro abikore ‘waba ubikunze cyangwa utabikunze’.

Naho Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yatangaje ko kugira ngo abacuruzi benshi bakoreshe imashini za EBM, hatekerejwe ku buryo hazanwa izihendutse kandi zikoresha ikoranabuhanga ku buryo igiciro cyaguraga izisanzwe kizaba kiri hasi ku nshya zatumijwe.

Ati “Hari imbogamizi mu zari zisanzwe nko mu mitangire ya raporo y’ukuntu zikora, izigira ibibazo bya tekiniki, ikiguzi cyazo, ibyo rero ni byo turi kuganira kugira ngo tuzane izindi zishobora kugera ku bantu benshi bashoboka kandi ibahendukiye ndetse itanga amakuru ku gihe kuko uyu munsi iyo dufite iyatanga mu masaha 24.”

Tusabe yasobanuye ko mu bijyanye n’ibiciro, imashini ya EBM ikoreshwa ubu ngubu igura ibihumbi 250 by’amanyarwanda mu gihe iri gutekerezwa kuzanwa mu gihugu izaba igura hagati y’amafaranga ibihumbi 100 na 150Frw kandi nayo akajya yishyurwa nko mu myaka ibiri aho kwishyurirwa icya rimwe.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, umucuruzi wese udakoresha EBM kandi abisabwa n’itegeko azajya ahanwa kandi ibihano bishobora kugera ku gucibwa amande angana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’icyiciro cy’usora.

John BAGABO
WWW.DOVE.RW

 

Sheikh Bahame Hassan wahoze ayobora akarere ka Rubavu yagizwe umwere
RUBAVU:Yafatanwe inzoga zihenze azijyanye i Kigali rwihishwa
Kigali: Mu gihe gito Kimihurura igiye guhindura isura
Kigali – Gicumbi: Coaster ya Stella ikoze impanuka, 3 bapfuye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.