DOVE MAGAZINE

Kwikinisha ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuvura abagabo barangiza vuba

Inzobere mu by’ubuzima bw’igitsina cya muntu zivuga ko kwikinisha ari umuti ukoreshwa bwa nyuma mu kuvura abagabo bafite ikibazo kurangiza vuba, n’ubwo ababikora binezeza bibagiraho ingaruka.

Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bavuga ko bikinisha, ibi bakabikora bagamije gushaka umunezero ubonerwa mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe inzobere mu by’ubuzima zivuga ko kwikinisha bikorerwa imbere ya muganga nk’uburyo bwa nyuma bwo kuvura umugabo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba.

Ndayishimiye Benny, inzobere mu bijyanye n’urukundo n’ubuzima bw’igitsina cy’umuntu, akomoka mu Burundi, mu kiganiro Iwacu mu muryango kinyura kuri Radio10, yasobanuye byinshi ku kwikinisha, ikibitera, uburyo bikorwa ndetse n’ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu.

Abantu benshi bakunze kwigisha ko kwikinisha ari byiza…

Ndayisaba yavuze ko kwikinisha bikorwa n’igitsinagore cyangwa igitsinagabo ari bibi cyane ku buzima, n’ubwo bamwe mu baganga cyangwa abihaye Imana babisobanura ku buryo butandukanye bitewe n’icyo bashaka kumvikanisha.

Yagize ati “Ubumenyi ni bumwe, ariko umuntu asobanura ibintu bitewe n’inyungu runaka…ugasanga hari ukuri kutavugwa kubera amafaranga. Ariko ndababwiza ukuri ko kwikinisha ari bibi bigira ingaruka mbi ku buzima.”

Kwikinisha bikorerwa imbere ya muganga…

Akomeza avuga ko n’ubwo hari ababikora binezeza, ariko ngo ni umuti kandi bigakorerwa imbere y’umuganga w’inzobere mu by’igitsina.

Ati “Kwikinisha ni ikintu bakoresha bwa nyuma mu kuvura umugabo ufite umugore, ariko akaba afite ikibazo cyo kurangiza vuba, kandi bigakorerwa imbere y’inzobere mu by’ibitsina (Sexologue) areba igipimo ubikoreraho, akagera n’igihe akubwira ngo hagarika…ubu buryo bukoreshwa nyuma y’ubundi buryo bune bukoreshwa mu kuvura umugabo urangiza vuba…”

Imbaraga zikoreshwa mu kwikinisha zikubye gatatu izikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina isazwe.

Akomeza avuga ko abikinisha batabisabwe na muganga bibica mu bwoko , kubera ko imbaraga bakoresha zikubye inshuro eshatu izo umuhungu cyangwa umukobwa akoresha mu mibonano mpuzabitsina ari kumwe n’uwo badahuje igitsina.

Si ibi gusa kandi ngo uburyo abahungu bikinisha bitera indwara, zirimo ubugumba , kuko umuntu wikinisha inshuro nyinshi bituma amasohoro ye acika intege, ku bikinisha bakoresheje isabune bo ngo bibazanira ingaruka zitandukanye zirimo no kuba bashobora kurwara kanseri ifata igitsina.

Abakobwa bikinisha bakoresheje ibiti…

Ku bakobwa kwikinisha ngo biragoye cyane, ariko hari uburyo bubiri babikoramo na bwo bubagirago ingaruka zitandukanye.

– kwikinisha bagaza rugongo (La masturbation clitoridienne) cyangwa bayishimashima…

– Kwininisha binjiza intoki mu gitsina (La manstrubation Vaginale), nyuma bakajya bakoresha n’ibikoresho (ibiti, ikaramu…) iyo bikoreshejwe igihe kirekire bishobora kumushwanyagusa imbere mu gitsina.

Ndayishimiye yakomeje avuga ko hari ingaruka nyinshi ku bikinisha bakiri ingaragu, kuko iyo bamaze gushaka batagira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina nk’uko bisazwe, ahubwo ngo bamwe bahitamo kwiherera bakinisha nk’uko bari basazwe. Ikindi kandi ngo mu rwego rw’amarangamutima, bituma umuntu adakunda neza, ahora yigunze…


SRC: IGIHE

Batandatu batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bitero by’i Bruxelles
Munywe amata mbere yo kuyagurisha - Murekezi
U Rwanda rurikoma Human Rights Watch yongeye kurushinja gufunga abakene
Kuki Satani ashora abantu mu bigeragezo Imana irebera?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.