DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
#Kwibuka23

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Kepler Kigali basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Kepler Kigali bakoze igikorwa cyihariye cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994. Nimugihe igihugu cy’u Rwanda kiri mu gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994 kunshuro ya 23. Abanyeshuri bakaba batangiye bahabwa amabwiriza y’uko bari bwitware muri […]

#Kwibuka23

The last queen of #Rwanda, Rosalie Gicanda the widow of King Mutara Rudahigwa is murdered. #Kwibuka23

Umwamikazi wa Nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe kuya 19 Mata 1994. #Kwibuka23 Natasha Umwali WWW.DOVE.RW RUHANGO: Ruhango:Polisi y’u Rwanda yafashe ibintu bitandukanye byibwe mu mukwabu yakozeIndwara y’umwijima nayo ngo yandurira mu mibonano mpuzabitsina!2017… Haracyari kare ho kuvuga “Yego” cyangwa “Oya”- Perezida KagameLibiya: Abimukira bagera ku 120 bararokotse

Nyabihu: Nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe, imitungo y’abarokotse Jenoside ntirishyurwa

Nyabihu: Nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe, imitungo y’abarokotse Jenoside ntirishyurwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyabihu ngo babangamiwe cyane no kuba imitungo yabo yangiritse mu 1994 itarishyurwa kugeza na nubu.  Aba baturage bavuga ko ngo nta n’inyungu basaba ariko ngo birabababaza kubona ababangirije imitungo bakomeza kubashyiraho amananiza mu kwishyura. Nkuko tubikesha Invaho Nshya, Juru Anastase umuyobozi wa Ibuka muri aka Karere ka […]

#Kibuka23: Kubera Kwanga Abatutsi Urunuka Byageze Naho Barya Imyama Zabo

Iyi furu nayo niyo bokerezagaho inyama z'abatutsi bakazirya

Muri paruwasi ya Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe abicanyi bageze naho botsa inyama zabo bari bamaze kwica ngo bumve uko abatutsi bamera,ubundi batema ishusho ya bikiramariya bavuga ko isa  n’abatutsi nayo itagakwiye kubaho. Ubwicanyi bw’indengakamere bwabereye muri aka gace bwatwaye abatutsi bagera ku bihumbi 35,kunywa amaraso,kotsa inyama zabo babaga bamaze kwica nibyo byaranze Nyarubuye […]

Turwanye Ingengabitekero ya Jenoside, twamagana ipfobya ryayo

Uyu mwaka wa 2017 insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”. Ni insanganyamatsiko twiyemezamo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Kwamagana, kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni indashyikirwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda no hanze yarwo. Ku italiki 3 Mata […]

#Kwibuka23: Abitwaza amoko bari mu gihombo gikomeye – Candy Moon

Umuraperikazi Candy Moon Supply uzwi mu Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop, yemeza ko abakitwaza amoko ahembera urwango ruganisha kuri Jenoside bari mu gihombo gikomeye kuko ngo utayitwaza ushonje ngo Restaurants bakugaburire. Uyu muhanzikazi uririmba mu njyana ya Hip Hop abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ,yamaganye abagishyira imbere amoko yemeza ko […]

Olivier Karekezi Fils wahoze ari umukinnyi ukomeye w’amavubi muri jenoside yarokowe no gukina umupira w’amaguru

Olivier Karekezi warokotse Jenoside kubera gukina umupira

Olivier karekezi wakinnye igihe kinini mu ikipe ya APR ndetse no mu mavubi ahamya ko kuba yarakinaga mu ikipe y’abana i Gikondo aricyo cyatumye arokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Karekezi Olivier avuga ko yavukiye i Gikondo taliki 25 Gicurasi mu 1983 mu muryango w’abana 6 (abakobwa 3 n’abahungu 3). Igihe Jenoside yabaga avuga inzira […]

#Kwibuka23: Uruhe ruhari Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Ntibatinyaga kubikora kumugaargaro

Imyaka iyingayinga 23 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye,kugeza nanubu Igihugu cy’ubufaransa kiracyahakana uruhari cyagize muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, ariko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwacyo. Mu mwaka wi 1994 igihugu cy’ubufaransa cyari inshuti ikomeye ya Leta ya Habyarimana Juvenal,n’ubwo bwose yari yari yise Leta yabatabazi ntawe yatabaye ahubwo yarishe bikabije. Hari ubuhamya bwinshi […]

#Kwibuka23: Uruhare rw’ibihangano bya Simoni Bikindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Simon Bikindi

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,Dove Magazine twagiranye ikiganiro na Muzehe Nsengumuremyi Gasana Goerges adusangiza uko umuhanzi Simoni Bikindi yashishikarizaga Abahutu kwanga urunuka Abatutsi abinyujije mu bihangano bye. Muzehe Georges ufite imyaka 47  y’amavuko Jenoside ikaba yarabaye afite imyaka 27,yahamirije DoveMagazine ko yakuze yumva ibihangano bya Bikindi […]

“La révolte”: Filime igaragaza ko “Kwibuka” atari iby’abanyarwanda gusa

Ni filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iri mu rurimi rw’igifaransa, imara igihe kigera ku minota 28, yagiye ku mugaragaro kuwa 8 Mata 2017, yakozwe kandi iyoborwa na Karirima Ngarambe Aimable igaragaza uburyo kwibuka byagakozwe n’isi muri rusange. Karirima Ngarambe Aimable, wavutse mu w’1969, avukira i Ngoma-Butare. Yiga ibijyanye no gutunganya sinema […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.