DOVE MAGAZINE
Kwibuka22

Canada:Minisitiri w’Ubutabera wa Alberta asanga kwibuka bidakwiye guharirwa Abanyarwanda gusa

Kwibuka Canada

Ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Calgary ho mu Ntara ya Alberta muri Canada bari mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubutabera w’iyi Ntara ya Alberta, Kathleen Ganley, yagaragaje ko kwibuka bidakwiye guharirwa Abanyarwanda gusa, ahubwo ko ari inshingano za buri wese mu guharanira ko jenoside itazongera kugira ahandi iba […]

Abanyarwanda muri Djibouti bibutse Jenoside basabwa gusobanura neza amateka y’u Rwanda

Kwibuka 22

Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bahuriye mu murwa mukuru Djibouti bifatanya Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nkurayija Jean Marie Vianney waje ahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, yasabye ko muri iki gihe nk’Abanyarwanda batari mu Rwanda bagomba kugira […]

Karongi: Umuyobozi w’Umurenge wa Gitesi yatawe muri yombi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwayezu Theosie ubu ufunze aregwa kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Mme Theodosie Uwayezu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwayezu Theosie ubu ufunze aregwa kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside Inspector of Police Jean Damascene Ngemanyi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko ejo ahagana saa saba […]

Bamwe mu banyamahanga batungwa agatoki kuba ku isonga y’abahakana Jenoside

Kwibuka22 2016

U Rwanda rufite inshuti nyinshi z’abanyamahanga zirimo abanyepolitiki, abacuruzi bakomeye, abahanzi ndetse n’abandi bo mu bindi byiciro, abenshi muri aba usanga bataka ibyiza by’u Rwanda imahanga; birimo kuba rwariyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu rukaba rugeze ku ntambwe ishimishije mu murongo w’iterambere ugereranyije n’ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika. Amateka y’inzitane u Rwanda rwanyuzemo […]

Uwayoboye ‘Opération Turquoise’ yasobanuye byimbitse uko u Bufaransa bwaje kurwanya RPF

Opération Turquoise

Umusirikare mukuru w’Umufaransa yasobanuye ku buryo burambuye ibyo yabayemo muri « Opération Turquoise » ndetse avuga ko yari igamije guhagarika abasirikare ba RPF bari bamaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guillaume Ancel w’imyaka 48 y’amavuko wari umwe mu basirikare bakomeye b’Abafaransa ndetse akaba yari n’umuyobozi muri Opération Turquoise yabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru […]

Nyamasheke: Yaharaniye kwiteza imbere ahinyuza abamuhemukiye muri Jenoside

Kanakuze Josepha

Kanakuze Josepha ni umupfakazi wa Jenoside, utuye mu mudugudu wa Rwatsi, akagari ka Butare, mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, wishimira ko ataheranwe n’agahinda yasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi, ubu akaba amaze kwiyubaka. Uyu mugore w’imyaka 56 avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamushegeshe ikamusigira n’ibikomere byinshi ku mutima, yaharaniye kudaheranwa n’agahinda, yiyemeza […]

Ikiremwamuntu gikwiye kwigira byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi- Abashakashatsi

Patrick Desbois

Itsinda ry’abashakashatsi kuri Jenoside b’umuryango Yahad-In Unum (YIU) bari mu Rwanda bavuga ko babona Isi ikwiye kurushaho kwigira ku mateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo. Aba bashakashatsi batumiwe n’Umuryango Ibuka, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Baje gusura u Rwanda, bakazamara icyumweru, bareba ibyabaye n’amateka yose yagejeje igihugu mu mahano ya Jenoside. […]

Abarundi bakoze Jenoside i Rusizi basabiwe ibihano

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, barasaba ko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera bagahanirwa ibyo bakoze. Abarokokeye mu kibaya cya Bugarama bavuga ko hari umubare munini w’Abarundi bishe Abatutsi bakabajugunya mu migezi ya Rubyiro, Ruhwa na Rusizi, ariko ngo ikibashengura nuko […]

Niba koko mu Rwanda harabaye ‘Double Genocide, iyo ya kabiri yahagaritswe na nde?-Gen Ruvusha

Brig. Gen Emmy Ruvusha yemeza ko mu abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri baba bagamije gucamo ibice Abanyarwanda (Ifoto/Umurengezi R)

Brig. Gen Emmy Ruvusha, umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, arahamagarira urubyiruko kwamaganira ‘kure’ abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri kuko baba bagamije  gucamo ibice Abanyarwanda. Umuryango w’Abibumbye (UN), wemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi aho hishwe abarenga miliyoni naho abagore bari hagati ya 150,000 na 250,000 bagakorerwa ibya mfura mbi. Kubwa Brig […]

Kwibuka22 muri ‘1930’: Umuhango witabiriwe n’abafunze benshi

Kwibuka22 1930

Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane muri chapelle ya Gereza ya Nyarugenge, cyaranzwe n’indirimbo za Chorale Ikizere, ubuhamya bw’uwagize uruhare muri Jenoside hamwe n’ijambo ry’abayobozi bashya b’urwego rw’amagereza mu Rwanda. Abagororwa bitabiriye uyu muhango ari benshi Uyu muhango witabiriwe n’imfungwa n’abagororwa amagana bari buzuye iki cyumba, witabiriwe kandi n’abafunze […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.