DOVE MAGAZINE
Kwibuka22

Gitera yise umututsi inzoka,Habyarimana na Kayibanda barabishimangira

Bizimana Jean Damascène

batutsi baratotejwe ntacyo bazira kugeza bishwemo miliyoni muri Jenoside yabakorewe mu 1994.Umututsi ni izina ubusanzwe ridasebye, nkuko Imana yitwa Imana, umuntu akitwa gutyo, rirasanzwe kuko nta nshinga rivaho nk’uko bivugwa ko u Rwanda ruva ku nshinga kwanda bivuga kwaguka. Dr Bizimana Jean Damasene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagaragaje uburyo Gitera n’abaperezida […]

Ubuhamya bw’uko Depite Bazivamo yiciwe abana n’umugore bwakoze benshi ku mutima

Bazivamo Christopher

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Christophe Bazivamo, mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside, yavuze ku rupfu rubi abana n’umugore we bishwe. Abana babiri, umugore, muramu we ndetse n’abakozi bo mu rugo rwa Depite Bazivamo Christophe bishwe muri Mata 1994 […]

Jenoside ku Gisenyi: Abayobozi baticaga Abatutsi barakubitwaga

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ibumoso bwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana bitabiriye imurikwa ry’icyo gitabo

Itotezwa n’urugomo ku bashinjwaga kuba ibyitso by’inkotanyi, ni bimwe mu byakorerwaga abatari bemeye gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho Perezida Habyarimana Juvenal n’umugore we bari batuye Itegurwa ry’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Jenoside mu gace uwahoze ari Perezida Habyarimana nk’uko itsinda ry’abashakashatsi muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya […]

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize Jenoside

Kwibuka i Rebero Kicukiro

Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe kuri uyu wa 13 Mata 2016, hibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kwitandukanya n’ibikorwa bya Jenoside. Muri uwo muhango, abayobozi barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero n’Umunyamabanga wa CNLG, Dr. Bizimana […]

Isiraheli yanze gutangaza amabanga y’intwaro yagurishije abakoze Jenoside

Intwaro za Isiraheli zaba zarakoreshejwe muei Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’ikirenga rwa Isiraheli rwateye utwatsi ubusabe bwo gushyira ahagaragara amabanga arebana n’intwaro icyo gihugu cyagurishije mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’ubusabe bw’umunyamategeko Eitay Mack n’Umwalimu muri Kaminuza Yair Auron, bashakaga ko minisiteri y’ingabo ya Isiraheli itanga amakuru afatika y’intwaro yagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995. Abo bagabo […]

Abanyarwanda bo mu majyaruguru y’u Burayi na Atlantique bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka 22 Diaspora

Amagana y’Abanyarwanda batuye mu bihugu biherereye mu majyaruguru y’u Burayi na Atlantic bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni. Ni Abanyarwanda bo mu bihugu bya Suède, Norvège, Finland na Denmark, ibihugu bifite umubare w’Abanyarwanda ukomeza kwiyongera, ugizwe n’imiryango ihatuye kimwe n’abanyeshuri bahabarizwa. Suède yonyine ifite abanyeshuri bagera ku 120 biga mu cyiciro cya […]

Ben Kayiranga yakebuye abakuze bahembera amacakuburi

Ben Kayiranga

Ben Kayiranga ukorera umuziki mu Bufaransa yibukije abakuze by’umwihariko ababyeyi kwirinda gutanga uburere buganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kubahemberamo urwango kuko byasubiza igihugu mu bibazo. Nk’umuhanzi Ben Kayiranga, yihanganishije abarokotse Jenoside yo muri Mata 1994 ndetse yavuze ko abishwe bakiri kumwe n’Abanyarwanda ndetse bazahora bibukwa iteka ryose. Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, yasabye buri wese […]

Abanyarwanda babonye ko Isi itagira imbabazi-Minisitiri Uwacu

Minisitiri Uwacu

Nyanza ya Kicukiro,kuyivuga hari benshi bitera ishavu n’agahinda ndetse bikanibutsa amateka asharira banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ubwo umuryango mpuzamahanga watereranaga abicwaga. Ayo mateka yibutswe n’imbaga y’Abanyarwanda ku wa Mbere tariki ya 11 Mata 2016, bibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro baciyemo kugeza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu […]

Ubuhamya bwa Nyinawumuntu wiciwe nyina mu maso,se n’abavandimwe batandatu

Nyinawumuntu

Nyinawumuntu Claudine warokokeye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo arashima ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zamurokoye agiye kwicwa nyuma y’aho nyina na murumuna we biciwe mu maso ye, nyuma agasanga se n’abavandimwe be batanu na bo barishwe. Mu mwaka wa 1994, Nyinawumuntu yasatiraga imyaka y’amavuko 11, ni mu gihe cy’amateka ateye ubwoba […]

Sugira Ernest yasabye urubyiruko gukomera ku murage w’intwari zahagaritse Jenoside

Sugira

Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali n’Amavubi yatangaje ko urubyiruko rutagomba kwigira ntibindeba ahubwo rukwiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rukagaragaza imbaraza zarwo mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera. Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangiye tariki 7 Mata bikazamara iminsi ijana […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.