DOVE MAGAZINE

Kwibuka: ‘Les faits sont têtus’…Impanuro za Perezida Kagame mu myaka 5 ishize

Buri mwaka mu bihe byo kwibuka, Umukuru w’Igihugu ageza ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ijambo rigenewe ibihe nk’ibi bikomeye, hakubiyemo impanuro z’ibikwiye kugenderwaho, yaba inama no kunenga ibitagenda neza.

Mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame mu myaka ishize, yakunze kwibanda mu kugaragaza ko abakoze Jenoside badakwiriye gukingirwa ikibaba bituma batagezwa imbere y’ubutabera, anenga n’amahanga acyihunza uruhare yagize mu mahano yagwiriye u Rwanda, agahitana abasaga miliyoni.

“Nta gukingira ikibaba Abajenosideri” (2015)

Perezida Kagame yatunze agatoki byinshi mu bihugu by’u Burayi bikingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kugira ngo bakurikiranwe.

Yatanze urugero rw’umuntu wagombaga kuburanishwa, ariko umucamanza aza kuvuga ko uwo muntu ushinjwa icyaha cya Jenoside, niba yaranagikoze cyangwa ajya kubikora itegeko rimuhana ritabagaho; agirwa umwere atyo.

Yagize ati “Icyo bivuze ni uko yishe abagombaga gupfa nyine, ni cyo bivuze […] ndetse iyo umucamanza avuze atyo bivuze ko n’abandi bose ahari bagombye kubarekura. Cyangwa se ubundi abo baciriye urubanza bose babaciriye urubanza rw’iki ko bishe abantu amategeko abuza icyo cyaha atariho, ubundi babaciraga urubanza rw’iki iyo babareka?”

Muri icyo gihe, nibwo hari hasohotse film mbarankuru yakozwe na BBC, Rwanda’s Untold Story, yanenzwe kuba irimo amagambo ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iyo film bavugaga ko Jenoside nta n’iyabaye; bavuga ko byari ibintu byatewe n’abishwe.

Yakomeje agira ati “Hanyuma amahanga menshi tuzi afata abajenosideri nka VIPs, mujya mwumva ikintu bita VIP (abantu bakomeye cyane). Yego, babafata nk’abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho, bararinzwe. Nabicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora Jenoside hano bararindwa.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko nyuma y’amateka yose yahembereye Jenoside, u Rwanda rwahindutse burundu.

Ati “Iki gihugu cyarahindutse burundu kandi ntikizigera kimera nk’uko cyari cyera.”

Perezida Kagame mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21

“Les faits sont têtus” (2014)

Mu gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 20, Perezida Kagame yavuze ko imizi ya Jenoside yatangiye ubwo Abamisiyoneri b’Abafaransa, Ababiligi na Kiliziya Gatolika bazaga mu Rwanda, bumvisha Abanyarwanda ko bari mu bwoko butandukanye, ibyabatandukanyaga bike babigira binini.

Yagize ati ‘‘Imyaka makumyabiri ni igihe gito cyangwa kirekire bitewe n’aho uhagaze, ariko iyo si impamvu yo kugereranya ibidahuye. Uko ibihe bihita ntibikwiye gukoreshwa mu gusibanganya ukuri, kugabanya uruhare rwa bamwe, cyangwa guhindura inzirakarengane abicanyi.”

Mu ijambo yavugaga mu Cyongereza, yunzemo Ifigaransa ko amateka atajya ahinduka, ati “Les faits sont têtus.” [Ukuri ntaho kujya]

Ati ‘‘Ntabwo abantu bagurirwa cyangwa ngo bashyirweho agahato kugira ngo bahindure amateka yabo. Kandi nta gihugu, nubwo cyaba ariko cyibwira, gifite ububasha bwo guhindura ukuri kw’amateka y’abantu. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka, guca mu ziko ntabwo gushya.’’

“Ntabwo tuzihanganira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside” (2013)

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko Kwibuka ari inshingano bagomba gutoza abakiri bato, bakaniyandikira amateka ubwabo banabungabunga ibimenyetso birimo inzibutso.

Yashimye ibisubizo Abanyarwanda bishatsemo birimo Inkiko Gacaca zaciye imanza nyinshi zashoboraga kumara igihe kirekire.

Ati ‘‘Irindi somo twavanye muri iyi myaka 19 ishize ni uko Abanyarwanda tugomba gufatanya guhangana n’ibibazo dufite uko byaba bimeze kose, tudategereje ko hari abandi bazabidukemurira.’’

Yavuze ko Jenoside ari icyaha cyibasira inyokomuntu kitagira umupaka kandi kidasaza, bityo u Rwanda rutazahwema gukurikirana abayigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera.

Ati “Ntabwo tuzihanganira abo bose bagifite imigambi mibisha y’ingengabitekerezo ya jenoside, aho gushyira hamwe n’abandi banyarwanda bakubaka igihugu cyatubyaye.’’

“Hari amahanga akora bya nyirarureshwa” (2012)

Ubwo hibukwaga Jenoside ku nshuro ya 18, Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bahekuye u Rwanda bacyidegembya mu bihugu byitwa ko byateye imbere mu bijyanye n’ikiremwamuntu, ubwigenge n’agaciro k’ubuzima, rimwe na rimwe ntibinagaragaze ubushake bwo kubageza imbere y’ubutabera.

Yakomeje agira ati ‘‘N’iyo ndetse batawe muri yombi, bikaba ari ibya nyirarureshwa kugira ngo twibwire ko hari icyo babikoraho, ndetse ntibitinda bakaba bararekuwe, nyamara nk’uko tubizi, iyo ibyo bihugu bihuye n’ibibazo by’iterabwoba, byo guhungabanya umutekano wa ba nyiri ibyo bihugu, biyambaza Isi yose, bakayikangurira kubihagurukira ngo bikemurwe, ndetse rimwe bagakoresha n’ingufu kugira ngo abantu bose babyitabire.’’

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana impamvu ku Banyarwanda bitagenda bityo, agasanga “bivuze ko wenda ari uko agaciro k’Abanyarwanda cyangwa k’Abanyafurika ari gato kurusha ako ubuzima bw’abandi buhabwa.’’

“Akababaro k’Abanyarwanda karimo imbaraga” (2011)

Perezida Kagame yabwiye imbaga yari ikoraniye kuri Stade Amahoro ko ibibazo byinshi Abanyarwanda banyuzemo bigomba kubatera imbaraga, bikabereka n’uburyo bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.

Ati “Birumvikana akababaro, agahinda Abanyarwanda bafite, ariko ako gahinda, ako kababaro icyo twashobora kubivanamo ni imbaraga zo guhangana nabyo. Ni imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda kandi inzira tuyirimo, tugeze kure, n’aho tujya ni kure.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Uyu munsi wo kwibuka, ni umunsi wo kunamira mu cyubahiro abacu ndetse n’abakiriho, kuko nabo hari bamwe bariho nko kutabaho ariko ni ukubafata mu mugongo, ni ukububaka, tukibuka ko nk’u Rwanda n’aba bacu twibuka abapfuye hapfuye umubiri, umutima wabo uri kumwe natwe hano mu Rwanda. Uwo mutima tuwukoreshe, twiyubake, twubake abacu bose, twubake u Rwanda.”

“Turacyahanganye n’ibintu bibiri” (2010)

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari politiki mbi y’amahanga yagize uruhare muri Jenoside u Rwanda rudafiteho ubushobozi, bitayibuza kuvangira u Rwanda muri politiki nziza rufite.

Yakomeje agira ati ‘‘Ubwo ni ukuvuga ngo nanone turacyahanganye n’ibintu bibiri. Ariko iyo urangije ikibazo ufitiye ubushobozi aricyo kurwanya politiki mbi mu gihugu cyacu, ubwo n’ibiva hanze nabyo tuzahangana nabyo kuko bizasanga dufite ingufu, dufite aho duhera tubikumira ngo bitatugiraho ingaruka mbi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo politiki mbi y’igihugu yivanze na politiki mbi y’amahanga, haba amahano nk’ayabaye mu Rwanda mu 1994.

Ati ‘‘Uko twibuka, uko twunamira abacu, uko twunama dusenga, uko twunama twibuka akababaro n’agahinda abantu bafite, ni nako dukwiye kwema tuvuga tuti, ibi ntibizasubira. Agahinda kakatuviramo imbaraga, kakatuviramo ubushake bwo kugira ngo twubake ejo hazaza Abanyarwanda bakwiye, kandi ari twe tubyiyubakira.”

Yakomeje agira ati ‘‘Muri ako gahinda tuvanemo imbaraga, tuvanemo ishema ryo kwiyubaka kugira ngo abateye aka gahinda bareke kwishima babona n’abariho batariho. Ababiteye, icyatumye biba, kukirwanya ni ukugihima tukacyereka ko uko byagenze kose, turacyari abantu kandi turi abantu babaruta.”

Ibi ni bimwe byari bikubiye mu mpanuro perezida Kagame yagiye ageza ku Banyarwanda u bihe byo kwibuka mu myaka itanu ishize.

Kuva kuri uyu wa 07 Mata 2016, u Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 22. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside’.


 

SRC: IGIHE

Vin Diesel Ngo Yihindura Umubiri iyo agiye gukina Filme
Ibihugu 34 biyobowe na Saudi Arabia byishyize hamwe mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba
Huye: Abakobwa barindwi bitabiriye Miss Rwanda 2016
Oda Paccy agiye guhanga avuga ku icuruzwa ry’abakobwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.