DOVE MAGAZINE

Kwibuka 22: Polisi yagaragaje ko nta gikorwa cyo guhungabanya umutekano kiragaragara

Share Button
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Twahirwa Celestin

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Twahirwa Celestin

Polisi y’igihugu iravuga ko kugeza ubu hataragaragara igikorwa cyo guhungabanya umutekano, cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi nshuro ya 22 u Rwanda rurimo kwibuka.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, aravuga ko nubwo bimeze gutya, hakiri kare kuba hakwemezwa ko nta gikorwa kibi kizagaragara.

ACP Twahirwa Celestin mu kiganiro amaze guha ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Kugeza ubu mu gihugu cyose ntabwo haragaragara ibikorwa bihungabanya umutekano w’uwarokotse Jenoside, gusa haracyari kare ko twakwemeza ko bitazaba.”

Mu butumwa uyu muvugizi wa Polisi atanga, burimo ko muri iyi minsi abantu bagomba gukomeza kubana mu mahoro, kubungabunga umutekano w’abarokotse Jenoside, no kwirinda ahava ikibi cyose.

Mu mezi abiri ashize, abagabo batatu bo mu kagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bafashwe  bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kwibuka ku nshuro ya 21, hagiye hagaragara ibikorwa bipfoba Jenoside, birimo nk’umwe witwa Habyarimana Reverien wo mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Remera ho mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, wafashwe nyuma yo kuvuga ngo “Tuzahora twunama kugeza ryari?”


 

SRC: IZUBA RIRASHE

U Bufaransa: Batatu bavuga ko basambanyijwe n’umupadiri bandikiye Papa
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi yapfiriye mu Bubiligi
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Togo yaje kwigira ku yo mu Rwanda
Seychelles: Amb. Fatuma Ndangiza, uyoboye indorerezi za AU, yakiriwe na Perezida

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.