DOVE MAGAZINE

Kuwa kane, Abayobozi b’ibihugu bya EAC barahurira i Dar es Salaam

Amakuru ava muri Tanzania aremeza kuwa kane tariki 08 Nzeri i Dar es Salaam Perezida John Pombe Magufuli azakira inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Pierre Nkurunziza w’u Burundi biteganyijwe ko nabo bayitabira, umwuka ukaba umaze iminsi atari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame

Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame biteganyijwe ko bazitabira iyi nama. Ibihugu bayoboye muri iyi minsi ntabwo bibanye neza nubwo bihuriye muri EAC

Bwa mbere Perezida Salva Kiir wa Sudan y’epfo  azaba ayirimo nk’uhagarariye igihugu kinyamuryango mushya. Ba Perezida Kenyatta wa Kenya na Museveni wa Uganda nabo baratumiwe.

Kuwa mbere, Dr Augustine Mahiga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania yemeje ko iyi nama izaba kuwa kane, hari mu muhango wo kwakira inzandiko za nyuma zemerera Sudan y’epfo kuba umunyamuryango wa EAC, bityo ikanahagararirwa muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu kuwa kane.

Perezida John Pombe Magufuli ubu niwe muyobozi w’inama y’abayobozi bakuru ba EAC.

Mu biteganyijwe kuzaganirwaho harimo ibibazo byugarije Akarere birimo ikibazo cya Sudan y’Epfo, ikibazo cy’imibanire y’ibihugu binyamuryango (u Rwanda na Burundi), n’imishinga yo kwihutisha iterambere ihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango.


SRC:UMUSEKE

Umugaba mukuru mushya w’ingabo za Monusco yatangiye imirimo ye ku mugaragaro. Ese ni muntu ki?
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo
Video: Imyitwarire ya buri muhanzi wa PGGSS mu gitaramo cya live i Kigali
Riek Machar ni we wongeye gutangiza intambara, arafashwa na UN – Amb J. Pitia

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.