DOVE MAGAZINE

Ku munsi w’ejo Rayon Sports izarara imenye niba izahura n’ikipe izava hagati ya Marine na Espoir

Share Button

Nyuma y’aho itsindiye Police iwayo ibitego 2-0, ku munsi w’ejo Rayon Sports yiteguye umukino wo kwishyura aho niramuka isezereye Police izahura muri 1/2 n’ikipe izava hagati ya Marines FC na Espoir.

Ni mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro aho Rayon Sports irimo guhatana na Police muri 1/4, umukino wa mbere ikaba yarawitwayemo neza ubwo yayitsindaga ibitego bibiri bya Shassir na Mayor. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/06 kuri stade ya Kigali,

Urugendo rugana umukino wa nyuma ishobora kurukomereza kuri Marines cyangwa Espoirs, izi kipe zikaba zitarabashije kwisobanura mu mukino wa mbere aho zanganyije 1-1. Mu gihe kandi yaramuka igeze ku mukino wa nyuma, byashoboka ko yahahurira na APR itarahiriwe n’urugendo muri shampiyona kuko mu gihe Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe, iyi kipe yo yarangije ku mwanuya wa gatatu, ibintu bitari bisanzwe bimeneyerewe.

Christopher yakuriye ingofero abahanzi basaga 30 babyaye batarashinga ingo
Igihe ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku musenyi izerekeza muri Tunisia cyamenyekanye
Marouane Felaini wa Manchester United ashobora guhanwa na FA
Inzovu za Cote d’Ivoire ziteguye Gabon

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.