DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Koffi Olomide ari mu gihome muri Kenya

Share Button

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] yaraye atawe muri yombi na Polisi ya Kenya aryozwa kuba yarakubise umwe mu bagore bamubyinira ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko Koffi Olomide yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016 ubwo yari agiye kwinjira mu kiganiro kuri Televiziyo ya Citizen TV avuga ku gitaramo yagombaga gukorera i Nairobi kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muhanzi araryozwa ko yahondaguye umwe mu bagore bamubyinira hanyuma hagafatwa video iri kuzenguruka kuri Twitter iherekejwe n’ubutumwa bwiganjemo ubugaya Koffi Olomide ko ibyo yakoze ari amahano.

Mu buryo bwatunguye benshi, Koffi Olomide agisohoka mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016, yagaragaye atera imigeri umwe mu bagore bamubyinira. Yabikoze yihorera nyuma y’uko uyu mubyinnyi yari amaze gukubita Cindy [umuyobozi w’itsinda rye Quartier Latin].

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Joseph Boinnet yahamije ko igipolisi cyafunze Koffi Olomide mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rikomeje.

Yavuze ko bamutaye muri yombi bubahiriza ubusabe bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburinganire n’ubwuzuzanye yategetse ko uyu muhanzi afungwa akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo yiregure ku cyaha yakoze ubwo yahohoteraga umugore ndetse akabikorera mu ruhame n’abapolisi bareba.

Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburinganire, Winfred Lichuma yavuze ko amategeko Kenya igenderaho agomba kubahirizwa mu gukemura ikibazo Koffi yateje muri iki gihugu. Yanasabye ko uyu muhanzi agomba gusaba imbabazi abaturage ba Kenya kuko ibyo yakoze byakomerekeje benshi muri iki gihugu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ya Kenya harimo ingingo ivuga ko umuntu wese uhohoteye undi mu ruhame ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.

Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano zayo yasohoye itangazo ryamagana igikorwa Koffi Olomide yakoze ndetse igasaba ko yakwamburwa uburenganzira mu buryo bwa burundu ntazemererwe kugaruka ku butaka bwa Kenya.

Koffi Olomide w’imyaka 60 y’amavuko akora umuziki uzwi nka “soukous” , yamamaye mu minsi yashize mu ndirimbo ‘Selfie’ iri guca ibintu muri Afurika. Uyu muhanzi azwi ku mazina arimo “Shakespeare of Zaire”, “Grand Mopao”, “Mokonzi”, “Tcha Tcho king”, “Nkolo Lupemba” , “Sarkozy” n’andi menshi.

Mu mwaka wa 2012 Koffi Olomide yafungiwe muri Zimbabwe azira gukubita umufana


SRC: IGIHE

Umutare Gaby arashinjwa guteka umutwe no gukura ibyinyo uwo bateganyaga kurushinga
PGGSS5: i Kabarondo uko byari byifashe
Ibintu bitanu Patient Bizimana yifuza ku mukobwa bazarushinga
CHAN: Umutoza mukuru wa Tunisia yarwaye mbere yo kuza mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.