DOVE MAGAZINE

Kizito azasomerwa ejo. Abantu biteze myanzuro ki?

Abanyarwanda benshi batunguwe no kubona umuhanzi bakundaga yambaye amapingu ashinjwa ibyaha bikomeye bihabanye cyane n’umwuga we n’ibikorwa byo kwigisha amahoro yakoraga. Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu muhanzi n’abo bareganwa bari bukatirwe. Abantu 200 Umuseke wabajije icyo biteze ku isomwa ry’uru rubanza 158 bibaza ko Kizito akatirwa imyaka itarenze 15.

IMG_9776

Kizito n’abareganwa nawe batatu bararegwa kurema no gufasha umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi no kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Republika no gucura umugambi w’Iterabwoba.

Ku muhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga hiyongeraho umugambi w’ubwicanyi bugambiriwe guhitana abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida ibi byatumye umushinjacyaha abasabira igihano kiruta ibindi mu Rwanda.

Bitandukanye n’abareganwa nawe, Kizito Mihigo kuva mu ntangiriro z’uru rubanza kugeza mu Rukiko Rukuru aho ruri ubu, uyu muhanzi yaburanye yemera ibyaha, bigera n’aho yanga abamwunganira, bivugwa ko hari inama bamugiraga zinyuranyije n’uburyo yahisemo.

Tariki 29 Ukuboza 2014 ubwo uyu muhanzi aheruka mu rukiko yongeye gusaba imbabazi Perezida wa Republika n’umufasha we, abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse n’ubutegetsi buriho yemera ko yagambiriye kugirira nabi, avuga ko izo mbabazi azisaba k’ubw’umutimanama we.

Umuseke wabajije abantu bagera kuri 200 icyo batekereza mbere y’uko uyu muhanzi n’abo bareganwa basomerwa. Abenshi bibaza ndetse bagaragaza ko bifuza ko uburyo yaburanyemo bumuha amahirwe yo koroherezwa ibihano.

Abantu 158 muri 200 babajijwe bahuriza ko basanga Urukiko ruzahanisha Kizito Mihigo igihano cyo kuva ku myaka 15 kumanura.

Abantu 21 babwiye Umuseke ko bo babona Kizito Mihigo azahanishwa igihano kiri munsi y’imyaka itanu kuko yatakambye agasaba imbabazi no guhabwa amahirwe yo gukosora amakosa yakoze.

Abantu 14 bo bavuga Kizito Mihigo azahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 20.

Naho abantu 7 bo bemeje ko uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Ni wowe Ndangamiye Nyagasani”, “Arc en ciel” na “Twanze gutoberwa amateka”, azakatirwa gufungwa burundu kuko ngo basanga aregwa ibyaha bikomeye cyane.

Kuri uyu wa gatanu nibwo uru rubanza ruzasomwa.Umuseke uzaba uhababereye….


Photo/Daddy Sadiki Rubangura/UMUSEKE

Gangi na Bokota bazakinira AS Muhanga mu mikino yo kwishyura
Perezida Kagame yaburiye abajya ku buyobozi bagamije indonke
Umuhanzikazi Irma Bule wo mugihugu cya Indonesia yatabarutse arumwe n'Inzoka
MININFRA yahwituwe ku bikorwa Perezida Kagame yemerera abaturage ntibikorwe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.