DOVE MAGAZINE

Kigali: Polisi yafashe agatsiko k’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano

Share Button

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafatiye abantu bane mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Abafashwe ni Jean Paul Nsengiyumva w’imyaka 30 y’amavuko, Pacifique Uwineza ufite 27, Louis Bamutake uri mu kigero cy’imyaka 37, na Ernest Kalisa ufite 34.

Aba uko ari bane bafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Werurwe mu kagari ka Batsinda, umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, bakaba barasanganywe ibihumbi 996 by’amafaranga y’u Rwanda by’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abari bazi ko bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yagize ati:”Ayo makuru amaze kumenyekana, abapolisi bigize bamwe mu bashaka bene ayo mafaranga y’amiganano. Aba bakurikiranweho iki cyaha basabye abo bapolisi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda mazima; bababwira ko babaha miriyoni y’ay’amiganano. Bakimara kuzana ayo y’amiganano yo guha abo bapolisi bahise bafatwa.”

Bafatanwe inoti 261 zigizwe n’103 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri; naho izindi zisigaye 158 zari iz’ibihumbi bitanu.

ACP Twahirwa yagize ati:”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ingaruka zayo ari mbi.”

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko amafaranga y’amiganano ateza igihombo abayahabwa, kandi ko uko arushaho kuba menshi ari na ko arushaho gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 604 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye Rtd Capt David Kabuye gufungwa by’agateganyo
Amerika yemeje urupfu rw’umuyobozi wa ’Islamic State’ muri Libya
Ama-G agiye gutangiza ishuri ryigisha imyuga
Bebe Cool yahaye Zuena imodoka y’agaciro ku isabukuru ye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.