DOVE MAGAZINE

I Kigali, abanyapolitiki bakuye umutima ku makara bawerekeza kuri gaz

Umucuruzi wa Gaz ari kwamamaza i Nyarugenge

Umucuruzi wa Gaz ari kwamamaza i Nyarugenge (Ifoto/Mathias H.)

Abayobozi mu turere two muri Kigali batangiye gushishikariza abanyamujyi kuva mu gukoresha ibicanwa bikomoka ku nkwi, bagatangira gukoresha ingufu za gaz zitaramenyerwa mu Rwanda.

Ubu butumwa bari kugenda babutangira aho bahuriye n’abaturage, ndetse hari n’abashoye imari muri izi ngufu batumirwa ahahuriye abaturage mu kubibashishikariza, no kubibasobanurira.

Mu imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge, riri kubera i Nyabugongo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yagaragaje ko yifuza ko abaturage ayobora bava ku makara.

Yagize ati “Amakara arahenze cyane pe…Nk’abantu bakoresha gaz, kiriya gicupa kimwe kigura ibihumbi hafi 15 kigakora ukwezi. Ugasanga urugo rufite hagati y’abantu batanu cyangwa barindwi, mu kwezi barakoresha imifuka y’amakara itatu.”

Ku isoko mu Mujyi wa Kigali, umufuka w’amakara ugura amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi icyenda kuzamura.

Ku bw’ibyo uyu muyobozi w’Akarere ka Nyarugenge arasaba abaturage be, n’Abanyarwanda muri rusange gukoresha gaz, no mu giturage bakagana za biogaz.

Meya wa Nyarugenge abwira abanyakigali ngo bave ku makaraMeya wa Nyarugenge abwira abanyakigali ngo bave ku makara (Ifoto/Mathia H.)

Uretse mu Karere ka Nyarugenge, no mu Karere ka Gasabo naho bagaragaje ko ikoreshwa rya gaz riri mu mihigo yabo. Ariko kugera ku ntego biracyari kure, kiyemeje ko abaturage bako byibuze baba bakoresha gaz bagera kuri 5%, ariko abamaze kubyitabira babarirwa kuri 2%.

Mu cyumweru gishize, ubwo Akarere ka Gasabo kagaragaza aho kageze kesa imihigo kahigiye Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016, abacuruzi ba gaz bahawe umwanya mu nama, ndetse banajya n’ahandi kwigisha iby’ikoreshwa ry’izi ngufu zikoreshwa n’abaturage mbarwa.

Muri aka karere, bagaragaje ko hari kwigwa uko abaturage bafashwa mu gutangira gukoresha gaz mu ngo zabo. Bumwe mu buryo buzifashishwa harimo kugura ibikoresho bya gaz ku nguzanyo y’imirenge SACCO, abashoramari muri izi ngufu bakaba banaha abaturage ibikoresho byo gukoresha gaz bakishyura mu byiciro.

Nubwo abaturage bagaragarizwa ko bifite inyungu, n’abatangiye gukoresha gaz ntibarabyinjiza mu buzima bwabo.

Elias Karenzi utekesha gaz aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagaragaje ko we akoresha byombi, amakara na gaz.

Yagize ati “Ni byo iyo bamamaza bakubwira ko gaz ihendutse, ariko sinabihamya 100%. Ntabwo ari bya rubanda rwose, nanjye nubwo ndi umuselibateri, sintekesha gaz buri gihe, nyuzamo ngakoresha n’amakara. Cyakoze gutekesha gaz biriyubashye, nta myotsi n’uwibana mu nzu nto muri uyu Mujyi wa Kigali uyitekamo ukayiryamamo nta myotsi, kandi no guteka ntibigutera ubute nko kujya mu gikoni ufatisha imbabura.”

ahahuriye abayobozi mu Karere ka Gasabo kwigisha ikoreshwa rya GazUyu mukozi yari yatumiwe ahahuriye abayobozi mu Karere ka Gasabo kwigisha ikoreshwa rya Gaz (Ifoto/Mathias H.)

Hagati aho, nko mu Karere ka Gasabo bagaragaje ko hari imbogamizi ikomeye, aho usanga n’abifite batava mu gucana amakara ngo batangire gukoresha ingufu za gaz.

Rutagengwa Fred ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri sosiyete icuruza gaz, ari mu Karere ka Gasabo yabwiye Izuba Rirashe, ko icyagora abaturage ari ukugura ibikoresho k’utangira gukoresha gaz.

Avuga ko ibyo bikoresho birimo amashyiga n’igicupa yajya aguriramo gaz hari ibigura mu mafaranga abarirwa mu bihumbi 85.

Aya mafaranga umuturage azemererwa kuyishyura mu byiciro, Rutagengwa ati “Ashobora kwishyura mu byiciro, bizaterwa n’abafatanyabikorwa [avugamo n’inzego z’ibanze na SACCO] bishobora kuba bine cyangwa bitanu .Twiteguye kugeza gaz kuri uwo ari we wese wadukenera.”

Uyu mucuruzi anamara impungenge abaturage banatinya gaz ko yabateza impanuka.

Ku bijyanye n’ingufu hirya no hino mu gihugu hafi ya bose bakoresha izikomoka ku biti. Iki abita ku bidukikije bakabibona nk’ikibazo gikomeye, kuko uko umubare w’abaturege wiyongera, abagenda barushaho gushaka aho batura, n’amashyamba agabanuka.

Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage mu Rwanda bwa 2015 (DHS) bwakorewe mu ngo bwatanze ishusho yerekana ko abakoresha inkwi n’amakara ari bo benshi.

By’umwihariko mu Mujyi abakoresha amakara babarirwa ku kigero cya 66%. Naho abakoresha gaz babarirwa ku kigero cya 1.5%. Abateka ku mashanyarazi bo i Kigali babarirwa ku 0.3%.


SRC: IZUBA RIRASHE

Kenya na Uganda byanikiye ibindi bihugu byo muri EAC
Uwigeze kuba Minisitiri muri Uganda yaguye mu mpanuka n’umuryango we
Umwiryane hagati ya Dj Pius n’uwo baririmbanaga muri Two4Real
Abantu 7000 bapimwe i Kigali, 32% bafite umubyibuho ukabije

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.