DOVE MAGAZINE

Kidum agiye gukorera igitaramo i Kigali

Umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido Kibuganizo] yatumiwe mu gitaramo gikomeye azakorera mu Mujyi wa Kigali kuwa 1 Nyakanga 2016.

Kidum wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Yaramenje’, ‘Nitafanya’, ‘Haturudi nyuma’, ‘Ngwino’ n’izindi, yaherukaga kuririmbira mu Rwanda muri Werurwe 2015 mu gitaramo yari yatumiwemo na mugenzi we Frankie Joe ari nabwo bagiranye amahari.

Igitaramo Kidum azakorera mu Mujyi wa Kigali, azafatanya n’abahanzi barimo Big Farious umaze igihe i Burayi, Charly&Nina [bakunzwe mu ndirimbo Indoro] na Rosty Band isanzwe icuranga mu kabari kitwa Rosty.

Kidum yari amaze igihe akorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko nyuma y’ibitaramo yakoreraga mu Bwongereza agiye kuza mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko mu Rwanda no mu gihugu cye cy’u Burundi.

Yagize ati “Ngiye kuza mu karere k’ibiyaga bigari nyuma y’urugendo rw’ibitaramo nakoreye mu Bwongereza. U Rwanda n’u Burundi mpafite muri gahunda.”

Kidum aheruka kuza mu Rwanda muri Werurwe 2015

Igitaramo agiye gukorera i Kigali cyiswe ‘Rosty Vibration’, yagitumiwemo na Rosty Plus Plus iyobowe na Habimana John wabwiye IGIHE ko ibi bitaramo bizajya biba uko umwaka utashye.

Kwinjira muri iki gitaramo cya live kizabera kuri Expo Ground ni amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri muntu, kizatangira guhera saa mbili z’ijoro.


SRC:IGIHE

Wari uzi icyo Kanyombya apfana na Nyampinga w’u Bufaransa?
Miss Sandra Teta yavuye mu gihome
Darfur: Hitabajwe referendumu ngo hemezwe imitegekere mishya
Abagize Mi Casa bavuze ibidasanzwe u Rwanda rurusha ibihugu 20 baririmbyemo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.