DOVE MAGAZINE

Kera kabaye Liverpool ibonye uwo yifuzaga

Share Button

Liverpool yarangije kwemera guca agahigo mu gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya RB Leipzig Naby Keita, ariko akazayerekezamo umwaka utaha muri Nyakanga.

Liverpool yemeye kwishyura miliyoni 48 z’amapawundi ziri mu masezerano y’uyu musore amwemerera kugira ngo ayivemo umwaka utaha ,wongeyeho andi mafaranga atashyizwe ahagaragara.

Uyu musore Keita w’imyaka  22,yari umwe mu bifuzwaga cyane na Jurgen Klopp muri uyu mwaka,ariko Leipzig yari yaranze kumugurisha. Iyi transfer ikaba irenze iyabaye kuya Andy Carroll muri 2011 avuye muri Newcastle kuri miliyoni 35 z’amapawundi.

Leipzig  yarangije ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ishyize y’ubudage inyuma ya Bayern Munich ,bibemerera kujya muri Champions League.

Naby Keita azerekeza muri Liverpool umwaka utaha

Liverpool yatanze ubusabe inshuro ebyiri mu ikipe ya Leipzig kuri uyu mukinnyi,ariko Leipzig ikanga kubumva. Ubusabe bwa kabiri bwageraga kuri miliyoni 70 z’amapawundi.

Liverpool muri uyu mwaka yasinyishije Mohamed Salah wavuye muri Roma kuri miliyoni 34 z’amapawundi, myugariro  Andrew Robertson wavuye muri Hull city kuri miliyoni 8 z’amapawundi na rutahizamu Dominic Solanke wavuye muri Chelsea nyuma yo kurangiza amasezerano.

Liverpool iracyakeneye umukinnyi Thomas Lemar kuva mu ikipe ya AS Monaco kuri miliyoni 60 z’amapawundi mbere yuko isoko ry’igura n’igurishwa ry’uyu mwaka rifungwa kuri uyu wa kane muri iki cyumweru.

 

 

 

DUSHIMIMANA AIMABLE
WWW.DOVE.RW

Rayon Sports yahuye n’uruva gusenya mu Misiri
CITY IZATSINDA MANCHESTER DERBY “LOUIS VAN GAAL"
APR FC yegukanye igikombe itsinze AS Vita Club
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ufite igitego kimwe ashaka gusoza afite 15

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.