DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Kenya:Umutekano udasanzwe wakajijwe mu kwitegura Papa Francis uzabasura vuba

Share Button

Abapolisi ibihumbi icumi nibo bateguwe kubungabunga umutekano mu gihe Papa azaba yasuye Kenya, aho bari kwitegura ko umujyi wa Nairobi uzakira abashyitsi basaga milliyoni baturutse hirya no hino ku isi.

 Nyuma y'urugendo rw'amateka yakoreye muri Amerika n'izindi amaze iminsi akora, ubu ahatahiwe ni muri Kenya akazahava yerekeza muri Uganda</em.

Nyuma y’urugendo rw’amateka yakoreye muri Amerika n’izindi amaze iminsi akora, ubu ahatahiwe ni muri Kenya akazahava yerekeza muri Uganda

Manoah Esipisu, umuvugizi wa leta yagize ati :‘’ Turateganya kuzifashisha abapolisi ibihumbi icumi “ . Yongeraho kandi ko Leta izifashisha abanyamuryango ibihumbi icumi bo muri Servisi y’urwego rw’igihugu rushinzwe urubyiruko bagafatanya n’igipolisi kubungabunga umutekano w’iyo mbaga.

Manoah kandi yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gufata ingamba zigamije kubungabunga Nairobi cyane cyane mu gihe papa azaba yahasesekaye dore ko hitezwe ko umubare w’abantu batuye muri uwo mujyi uziyongeraho abantu basaga miliyoni.

 

 Abanya kenya bakaba bakomeje kugira uwo mugisha wo gusurwa n'aba papa babiri mu myaka 20 kuko baherukaga gusurwa na Papa pawulo wa II muri 1995

Abanya kenya bakaba bakomeje kugira uwo mugisha wo gusurwa n’aba papa babiri mu myaka 20 kuko baherukaga gusurwa na Papa pawulo wa II muri 1995.

Itangazo rya Vatican rivuga ko Papa Francis azasura igihugu cya Kenya kuva tariki ya 25 kugeza 27 Ugushyingo 2015, nyuma akazakomereza uruzinduko rwe rwe mu bihugu bya Uganda na Republika ya Centrafrika aho azasoreza uruzinduko rwe ku itariki ya 30 z’uku kwezi.


Elysée TWIZERIMANA
WWW.DOVE.RW

GAERG yibutse imiryango irenga 800 y’Abatutsi yazimye muri Jenoside
Ghana: Abacamanza 20 birukanwe kubera ruswa
Abanyamategeko bo mu karere barasaba ICC gukora iperereza ku Burundi
Kaminuza ya Kibungo mu isura nshya, nyuma y’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bayo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.