DOVE MAGAZINE

Kagame yakiriye abayobozi b’ikigo cya mbere gicuruza kawa nyinshi ku Isi

Share Button

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye abayobozi 20 baturutse muri sosiyete y’Abanyamerika ya mbere itunganya ikanacuruza Kawa nyinshi ku Isi, Starbucks Corporation.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine yabwiye abanyamakuru ko abo bayobozi baje kureba  aho kawa y’umwimerere bakoresha ituruka.

Perezida Kagame n'itsinda ry'abayobozi baje bahagarariye Starbucks Corporation
Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi baje bahagarariye Starbucks Corporation

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko abo bayobozi babajije Perezida Paul Kagame ku imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda  na Starbucks akabasubiza ko irenze ubucuruzi bwa Kawa gusa kuko bigirira akamaro abaturage kandi bigahesha u Rwanda isura nziza.

Perezida Kagame yagize  ati  “…imikoranire yacu itanga isura nziza ku Rwanda  ndetse n’iy’ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda, si ibyo gusa kuko ihindura ubuzima bw’abantu, abayinywa n’ abayihinga bose bakabyungukiramo.”

Starbucks Corporation ni rwo ruganda rutunganya kawa rukomeye kurusha izindi ku Isi, yashinzwe mu mwaka w’1971 I Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ifite amaguriro y’ikawa 21 536 mu bihugu 64.

Iki kigo cyatangiye  kugura ikawa y’u Rwanda mu 2004. Biteganyijwe ko uyu mwaka izagura mu Rwanda imifuka 14.400 y’ikawa.

Starbucks isanzwe ifasha u Rwanda mu buryo butandukanye, mu mwaka ushize yubatse ivuriro rya Karenge, ndetse imaze no guhugura abahinzi ba KAwa babarirwa mu 50 000.

Yakinnye Porono ngo abonere umwana we impano ya Noheli
Huye: Inzoga yitwa ‘igikwangari’ ihangayikishije abatuye i Zaga
Umunyamakuru wa Radio Salus yitabye Imana bitunguranye
Afghanistan: Umugore yaciwe umutwe azizwa kujya mu mujyi atari kumwe n’umugabo we

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.