DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Kagame Yagizwe Umukandida wa FPR mu Matora Azaba muri Kanama 2017

Share Button

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Uku kugirirwa icyizere umukuru w’igihugu yakugiriwe kuri uyu wa gatandatu mu nama yamuhuje n’abanyamuryango yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cya FPR.

Mu batoye uko bari 1930 Perezida Kagame yabonye amajwi 1929.

Umukuru w’igihugu yemeye ndetse ashimira abamugiriye icyizere anabizeza gukomeza kuyobora igihugu acyiganisha ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yanaboneyeho no gusaba urubyiruko kugira uruhare muri politike anarusaba guhitamo neza mu matora ateganijwe muri Kanama 2017. Aha Perezida Kagame yagize ati “Nimutaba maso muri politike, abanyapolitike babi bazabayobya muyoborwe n’abantu badakwiye kubayobora.”

Umukuru w’igihugu yakomeje yibutsa urubyiruko kugira indoto zo kuba abayobozi ariko anarusaba kuzigira baba abayobozi beza babereye u Rwanda.

Perezida Kagame agiye kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma yaho itegeko nshinga rivuguruwe kubw’ubusabe bw’abaturage aho 98% basabye ko rivugururwa muri kamarampaka yabaye mu 2015.

Uyu muhango wari wanitabiriwe na Dr Vincent Biruta wo mu ishyaka PSD rizaba rihanganye na FPR mu matora yavuze ko FPR ihisemo Kagame nk’umukandida mu rwego rwo gushyigikira ibyo yagejeje ku banyagihugu birimo ubumwe n’ubwiyunge.

Usibye Dr Biruta wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Donatille Mukabalisa wo muri PL nawe yavuze ko PL izakomeza gufatanya na FPR.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Angola, Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Afurika y’epfo, Tanzania, Uganda n’Ubushinwa mu Rwanda.

DOVE MAGAZINE
WWW.DOVE.RW

Zari witegura kuza mu Rwanda yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside
Burundi:Abashatse guhirika ubuyobozi bwa Nkurunziza bose bafashwe nabi mu buroko
U Rwanda ruzasurwa n’itsinda rya Loni riri guperereza ku Burundi
Uko umuyobozi muri FDLR yabwiye Gen.Kabarebe ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.