DOVE MAGAZINE

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Patrice Talon

Share Button

Perezida wa Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangajwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe gito, avuga ko Perezida Kagame ari umukuru w’igihugu Afurika yose ikwiye kwigiraho.

Mu birori byo kumwakira byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Kagame yamuhaye ikaze anamushimira kuba yaratorewe kuyobora icyo gihugu.

Kagame yavuze ko politiki nziza ari ikorwa mu mucyo n’umutekano igaharanira iterambere ry’ubukungu n’iry’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Benin byiyemeje gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage babyo n’Isi muri rusange.

Ati” Dore na RwandAir igiye gutangira ingendo mu mujyi wa Cotonou. Nta mpamvu yo kudasurana cyane.”

 

Perezida KagamUmukuru w’igihugu cya Benin we yavuze ko batewe ishema n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwari ruzwi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu rukaba ruzwi kubera imiyoborere myiza.

Yabwiye Perezida Kagame ati” Ndagusuhuje mu cyubahiro n’ishema udutera twese Abanyafurika. Iki gihugu cyanyeretse ko iyo ufite ubushake ushobora gukora ibyo abandi batabashije kugeraho.”

Yongeyeho ko Abanyafurika batavumwe nk’uko bamwe babifata, ndetse ko u Rwanda ari ikimenyetso gifatika ko batavumwe.

Ati” Ntitwavumwe, u Rwanda ni urugero rw’uko tutavumwe.”

Perezida wa Benin Patrice TalonPerezida wa Benin Patrice Talon

Talon ahamya ko u Rwanda na Benin bifite byinshi bizungurana, yahise yemeza ko nagera iwe igihugu cye kitazongera kwaka viza abanyafurika nk’uko u Rwanda rwabikoze.


SRC:IMVAHO NSHYA

Imodoka ya Jay Polly yaba ishakishwa na Polisi
REB ntiyemeranya n’abavuga ko hari abanyeshuri bimurwa badashoboye
Rusagara yabwiye urukiko ko utazi u Rwanda ari we ugambana, Kabayiza asaba imbabazi
Turikiya: Perezida Erdogan yasabye ko igihano cy’urupfu kigarukaho

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.