DOVE MAGAZINE

Juliana yaba atwite inda y’umurwanashyaka wa NRM

Share Button

Nyuma y’imyaka ibiri apfushije umwana w’ikinege yari afite, biravugwa ko umuhanzi Juliana Kanyomozi yaba atwite inda y’umwe mu barwanashyaka ba NRM utatangajwe amazina.

Keron, imfura ya Juliana yaguye mu bitaro byo muri Kenya muri 2014 azize indwara ya Asthma. Urupfu rwa Keron rwasigiye nyina ibikomere ndetse umwaka wa 2015 usa n’uwarangiye bikiri bibisi.

Mu mpera za 2015 Juliana Kanyomozi yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo no gukururana n’abandi bagabo ari nabwo byatangiye guhwihwiswa ko ashaka kubyara undi mwana.

Mu minsi yashize byigeze gutangazwa ko Juliana atwite inda y’umukunzi we mushya, umuteramakofe Jordan Lutalo Evora. Yaje kubinyomoza avuga ko adatwite ‘gusa ko ategereje igeno ry’Imana’.

Ikinyamakuru Big Eye cyatangaje ko gifite gihamya yemeza ko Juliana Kanyomozi atwite inda y’umwe mu barwanashyaka ba NRM riri ku butegetsi muri Uganda utatangajwe izina. Ngo yagiranye umubano na Juliana bahuriye mu mushinga witwa ‘Tubonge Naawe’ w’abahanzi bamamaje Perezida Museveni .
Juliana n’uyu mugabo ngo bakundaga gusohokera muri Serena Hotel i Kampala gusa bihishaga amaso y’itangazamakuru kugira ngo ritabavumbura.

Juliana Kanyomozi ubu uri kubarizwa muri Kenya ngo asigaye ajya kwisuzumisha mu bitaro byitwa Aga Khan hospital mu Mujyi wa Nairobi ari naho asigaye amara igihe kinini.

Umwe mu nshuti ze waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati « Asigaye aza i Kampala rimwe na rimwe hanyuma agasubira i Nairobi. Niho uyu mugabo we wo muri NRM amusanga, ni we wishyura amafaranga yose. »

Juliana Kanyomozi

Kugeza ubu Juliana nta kintu aratangaza kuri iyi nkuru yo gutwita kwe, iki kinyamakuru cyavuze ko cyamushakishije gisanga telefone zigendanwa akoresha zitakiba ku murongo.

Juliana yakundanye n’abagabo batandukanye barimo King Lawrence, umuteramakofe ukomoka muri Uganda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kassim Ouma, hanyuma mu minsi yashize nabwo byavugwaga ko Juliana ari mu rukundo n’undi muteramakofe witwa Jordan Lutalo Evora.


SRC: IGIHE

Ubushinwa na Misiri nibyo bihugu bikandamiza cyane itangazamakuru
Intumwa ya USA mu Karere igiye kugenderera ibihugu birimo n’u Rwanda
Ifoto y'Umunsi
Meddy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ’Ntawamusimbura’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.