DOVE MAGAZINE

Jimmy Mulisa yahawe gutoza Amavubi U-20 yitegura kujya muri Maroc na Afurika y’Epfo

Share Button

Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, yahawe inshingano zo kujyana Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu marushanwa abiri agiye kwitabira harimo irizabera muri Maroc hagati ya tariki 9-13 Ugushyingo na Cosafa 2016 izabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza.

Aya marushanwa yombi ni ayo iyi kipe y’u Rwanda yatumiwemo kuko atari ku ngengabihe y’ayo Amavubi U-20 yagombaga kwitabira uyu mwaka.

Irushanwa ryo muri Maroc, u Rwanda rwatumiwe nka kimwe mu bihugu bifitanye ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu mu bijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato ari nacyo iri rushanwa rizaba rigamije, rikazitabirwa n’ibihugu bifitanye ubufatanye na Maroc.

Bakiva muri Maroc, Jimmy Mulisa azakomeza gutegura iyi kipe kugira ngo yitabire irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo(Cosafa) rya 2016 mu batarengeje imyaka 20, aho u Rwanda rwatumiwe gusimbura Madagascar yavuze ko ititeguye kuryitabira.

Jimmy Mulisa avuga ko ari amahirwe kuri iyi kipe kuko hari byinshi bazungukira muri aya marushanwa yombi nibaramuka bayitwayemo neza nk’uko abyifuza.

Ati “Ni amahirwe ku ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 kuko imikino myinshi nk’iyi ni ubunararibonye abakinnyi baba bunguka. Ikindi abazitwara neza bashobora no kubona andi mahirwe kuko gukinira muri Maroc cyangwa Afurika y’Epfo, ukigaragaza bishobora no gutuma abashinzwe gushakira amakipe akomeye abakinnyi bakubona.”

Ubusanzwe iyi kipe yatozwaga na Kayiranga Baptiste afatanyije na Mashami Vincent.

Iri rushanwa rizabera Rustenburg, muri Afurika y’Epfo, rizitabirwa n’ibihugu 14 birimo Angola, Zimbabwe, Mozambique, Namibia, Lesotho, Ibirwa bya Comores, Botswana, Zambia, Malawi, Swaziland, Mauritius, Seychelles, u Rwanda rwatumiwe na Afurika y’Epfo yakiriye irushanwa.

Tombola y’uko bizahura yabaye kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwisanga mu itsinda D hamwe na Mozambique n’Ibirwa bya Comores.

Imikino y’amatsinda izatangira tariki ya 7 Ukuboza, isozwe tariki ya 13, mu gihe imikino ya 1/2 izaba umunsi umwe nyuma yaho naho umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bikinwe tariki ya 16 Ukuboza.

Mogwase Stadium na Moruleng Stadium, ni byo bibuga bizifashishwa, aho iki cya kabiri kizatangira gukoreshwa mu mikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.

Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, yahawe inshingano zo kujyana Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu marushanwa abiri agiye kwitabira harimo irizabera muri Maroc hagati ya tariki 9-13 Ugushyingo na Cosafa 2016 izabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza. Aya marushanwa yombi ni ayo iyi kipe y’u Rwanda yatumiwemo kuko atari ku ngengabihe y’ayo Amavubi U-20 yagombaga kwitabira uyu mwaka. Irushanwa ryo muri Maroc, u Rwanda rwatumiwe nka kimwe mu bihugu bifitanye ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu mu bijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato ari nacyo iri rushanwa rizaba rigamije, rikazitabirwa n’ibihugu bifitanye ubufatanye na Maroc. Bakiva muri Maroc, Jimmy Mulisa azakomeza gutegura iyi kipe kugira ngo yitabire irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo(Cosafa) rya 2016 mu batarengeje imyaka 20, aho u Rwanda rwatumiwe gusimbura Madagascar yavuze ko ititeguye kuryitabira. Jimmy Mulisa avuga ko ari amahirwe kuri iyi kipe kuko hari byinshi bazungukira muri aya marushanwa yombi nibaramuka bayitwayemo neza nk’uko abyifuza. Ati “Ni amahirwe ku ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 kuko imikino myinshi nk’iyi ni ubunararibonye abakinnyi baba bunguka. Ikindi abazitwara neza bashobora no kubona andi mahirwe kuko gukinira muri Maroc cyangwa Afurika y’Epfo, ukigaragaza bishobora no gutuma abashinzwe gushakira amakipe akomeye abakinnyi bakubona.” Ubusanzwe iyi kipe yatozwaga na Kayiranga Baptiste afatanyije na Mashami Vincent. Iri rushanwa rizabera Rustenburg, muri Afurika y’Epfo, rizitabirwa n’ibihugu 14 birimo Angola, Zimbabwe, Mozambique, Namibia, Lesotho, Ibirwa bya Comores, Botswana, Zambia, Malawi, Swaziland, Mauritius, Seychelles, u Rwanda rwatumiwe na Afurika y’Epfo yakiriye irushanwa. Tombola y’uko bizahura yabaye kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwisanga mu itsinda D hamwe na Mozambique n’Ibirwa bya Comores. Imikino y’amatsinda izatangira tariki ya 7 Ukuboza, isozwe tariki ya 13, mu gihe imikino ya 1/2 izaba umunsi umwe nyuma yaho naho umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bikinwe tariki ya 16 Ukuboza. Mogwase Stadium na Moruleng Stadium, ni byo bibuga bizifashishwa, aho iki cya kabiri kizatangira gukoreshwa mu mikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma. Jimmy Mulisa avuga ko amarushanwa iyi kipe izakina ari ingirakamaro ku bakinnyi U Rwanda rwisanze mu itsinda D mu mikino ya COSAFA
Jimmy Mulisa avuga ko amarushanwa iyi kipe izakina ari ingirakamaro ku bakinnyi

U Rwanda rwisanze mu itsinda D mu mikino ya COSAFA


SRC: IGIHE

Paris: Umwe mu bagabye ibitero ubu arazwi
Mireia Lalaguna yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi (Amafoto)
Angola: Nyuma y’imyaka 39 ayoboye, Perezida Dos Santos agiye kuva ku butegetsi
Umucuranzi w’icyamamare muri Jazz yaje i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.