DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

U Burusiya burashinjwa kongera kuvogera ikirere cya Turukiya

Umuryango wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu byo mu Burayi OTAN na Turukiya ibarizwa muri uyu muryango urashinja u Burusiya ko bwongeye gukoresha indege zayo mu kuvogera ikirere cya Turukiya.

Ibi bije nyuma y’aho ku wa 24 Ugushyingo 2015, indege y’u Burusiya yo mu bwoko Su-24 yarashwe izenguruka ku mupaka wayo na Siriya, nyuma yo kuvogera ikirere cya Turukiya no kwinangira ubwo baburirwaga ngo basubire inyuma.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ubwo yari ari ku kibuga cy’indege Istanbul yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko u Burusiya buzirengera ingaruka z’ibikorwa bukora bidahwitse.

Ati”U Burusiya buzirengera ingaruka nibukomeza kuvogera ubusugire bw’igihugu”.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bidahwitse iki gihugu gikora bigira ingaruka k’u Burusiya ndetse n’imibanire yabwo na OTAN ndetse bubuza amahoro mu karere no ku isi hose.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize ahagaragara yatangaje ko indege y’u Burusiya yo mu bwoko Su-34 yavogereye ikirere cya Turukiya kandi ko iki ari igikorwa cyo kwendereza iki gihugu ndetse na OTAN.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg yahamagariye u Burusiya kubaha ikirere cya Turukiya no gukora ibishoboka byose ibi ntibizongere kuba ukundi.

Indege y’u Burusiya yarashwe na Turukiya yatumye u Burusiya bufata ibihano bigamije guhagarika imigendanire y’iby’indege hagati y’ibi bihugu byombi ku bicuruzwa byo muri Turukiya byinjiraga mu Burusiya, amakompanyi ya Turukiya akorera mu Burusiya ndetse n’Abanya-Turukiya bose bakorera ku butaka bw’u Burusiya.

Jens StoltenbergUmunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg


SRC: IGIHE

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu myaka 5
Sudani zombi zafunguye imipaka izihuza, yari yarafunzwe muri 2011
Amafoto agaragaza imodoka Trump ashobora kuzajya agendamo yashyizwe hanze
Icyo umusore yakora igihe abona ko umukobwa bakundana amutegeka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.