DOVE MAGAZINE

Jennifer Aniston, umugore w’uburanga kurusha abandi muri 2016

Jennifer Aniston, umukinnyi wa filime wabigize umwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoranyijwe n’ikinyamakuru People Magazine nk’umugore w’uburanga kurusha abandi mu mwaka wa 2016.

Kuri uyu mwanya w’umugore mwiza kurusha abandi Jennifer Aniston asimbuye Sandra Bullock watowe muri 2015, uyu na we yari yasimbuye Lupita Nyong’o wo muri 2014 ahanini kubera filime yatumye yamamara ku Isi yitwa ‘12 Years A Slave’.

Aniston w’imyaka 47 y’amavuko, akimara kumenya ko yatowe byamushimishije cyane ndetse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People yavuze ko ‘akibyumva yashimye Imana’.

Jennifer Aniston yavuze ko ubwiza bugenderwaho mu guhitamo umugore witwa ‘uw’uburanga guhiga abandi ku Isi akeka ko atari ubwo ku mubiri ahubwo ko birenze ibyo abantu batekereza’.

Yavuze ko mu bandi bagore beza afatiraho urugero harimo umunyamakuru ukomeye witwa Gloria Steinem [uyu aharanira cyane uburenganzira bw’umugore] cyo kimwe n’umukinnyi wa filime witwa Lauren Hutton n’Umufaransa Brigitte Bardot.

Yavutse kuwa 11 Gashyantare 1969 mu gace kitwa Sherman Oaks mu Mujyi wa Los Angeles, Californie. Hari abamuzi ku tuzina nka Jen cyangwa Jenny, areshya na 1,64 cm.

Yashakanye na Brad Pitt mu mwaka wa 2000 bamarana imyaka itanu batandukana muri 2005. Nyuma muri 2015 yashakanye na Justin Theroux.

Muri sinema azwi muri filime azakunzwe nka “The Good Girl”, “Bruce tout-puissant”, “Marley et Moi”, “La Rupture”, “Le Mytho”, “Comment tuer son boss ?”, “Les Miller”, “une famille en herbe”, “Cake”, anazwi muri filime y’uruhererekane yakunzwe yitwa ‘Friends’.


SRC: IGIHE

FERWAFA: Umutoza wungirije wa APR FC yahagaritswe imikino 4, uw’abazamu 8
Queen Cha yafatiye ingamba umuziki we utarenga umutaru
Umunyarwanda akurikiranweho ibinyoma ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika
Ali Kiba yifashe video aririmba indirimbo za Meddy

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.