DOVE MAGAZINE

Jay Polly Yanze Kunigwa n’Ijambo Ahishura Byinshi kuri Video ya To much Igaragaramo Ubwambure Bukabije

Share Button

Mu kiganiro mpaka hanengwa ibihangano bitesha agaciro umunyarwandakazi, Jay Polly yahishuye ko amashusho y’indirimbo ye yitwa “Too much” inengwa kwica umuco nyarwanda yashyizwe ahagaragara igitaraganya ku bw’inzara y’amafaranga.

Nk’uko Jay Polly abivugwa ngo ishyirwa hanze ry’amashusho ataravuzweho rumwe na benshi ngo ni izara y’amafaranga uwayikoze Nameless yarafite.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahurije hamwe abahanzi mu mpano zitandukanye, abakora mu rwego rwa Siporo, abanyamakuru n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO) bamwe mu bahanzi batunzwe agatoki kubwo ibihangano byabo na Jay Polly arimo.

Muri icyi kiganiro hagaragajwe uburyo bimwe mu bihangano bitesha agaciro abagore no kwimakaza ihohoterwa ribakorera, gusa nabo bavuga ko leta na yo ntacyo iba yakoze ngo itange imirongo ngerwaho.

Indirimbo ya Jay Polly yitwa “Too much” iri muziri ku isonga mu kwica nkana umuco nyarwanda ku bw’amashusho agaragaza abakobwa bambaye ubusa.

Jay Polly yemeye gusasa inzobe avuga ko amashusho yashyizwe ahagaragara igitaraganya na Producer Nameless kubwo inzara ashaka amafaranga.

Jay Polly wiyita Kabaka yabisobanuye agira ati: ”…..Mbabwije ukuri iyi Video yashyizwe ahagaragara yaba njye n’abandi bahanzi bayirimo tutabanje kuyijora ngo hemezwe ibivamo cyangwa niba yashyirwa ahagaragara.”

Jay Polly akomeza agira ati: “…….Twese twatunguwe no kuyibona yageze hanze abantu baduhamagara ahanini yabikoze ku bwo inzara ashaka ko arangiza akazi ke agahembwa.”

Ku ruhande rumye ibi bisobanuro byabaye amatakirangoyi hibazwa uburyo utunganya indirimbo cyangwa amashusho yamurika igihangano ntaburenganzira.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi, Kalisa Rugano avuga ko ibi bishinjwa abahanzi byo gutatira umuco no kwamamaza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bitizwa umurindi no kuba Leta ishinzwe kugenzura umuryango mugari ntacyo iba yakoze ngo itange urugero rw’ibikenewe gukorwa.

Ku ruhande rw’abakunzi b’umuziki nabo bagize uko babivuga. Uwitwa Kalinda yagize ati: ”…..Ntawe uhohoterwa, ababikora bazi icyo bibamariye! ahubwo abahanzi bacu nibo bahohoterwa, basohora indirimbo ugasanga abantu bacitse ururondogoro ngo irimo urukozasoni nyamara wareba indirimbo zo hanze uko zimeze zirirwa zinyura ku mateleviziyo mpuzamahanga ukibaza icyo duhora abanyarwanda bacu! ikibazo ni Society yacu ntabwo ari abahanzi bacu! mureke bajye baririmba ibyo babona!”.

Indirimbo Too Much Jay Polly Aha ni Uncle AustinUncle Austin, umwe mu bagaragara muri aya mashusho anengwa na rubanda nyamwishi kubera ubwambure abakobwa bayarimo bagaragaza.

Producer Nameless utungwa agatoki na Jay Polly.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Muramu wa Eminem yabonetse mu ishyamba yapfuye
Kayirebwa yakoze igitaramo cyo kumurika album ‘Urukumbuzi’ i Bruxelles (Amafoto)
Manager Theo yungutse umuhanzi mushya agiye gufatanya na Social Mula
Ibyingenzi Wamenya Kuri Anita Fabiola Umukobwa Wahogoje Benshi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.