DOVE MAGAZINE

Izindi miliyoni 5 umukozi wa CNLG akekwaho guhemba abakozi 4 ba baringa

Umukozi ushinzwe abakozi muri CNLG

Umukozi ushinzwe abakozi muri CNLG Ntagengerwa Vestine ari mu gihome

Ubushize twabagejejeho inkuru ivuga ko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yahururije polisi umukozi wayo ushinzwe abakozi (HR), ukekwaho kunyereza amafaranga miliyoni 25.

Ubushinjacyaha buravuga ko bwamaze gushyikirizwa dosiye y’uwo mugore witwa Ntegengerwa Vestine, ndetse ngo bukaba bwavumbuye izindi miliyoni 5 na zo zahembwe abakozi ba baringa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye Izubarirashe.rw ati “Dosiye twayakiriye ku wa mbere, arakekwaho icyaha cyo kunyereza amafaranga 30.000.000 akoresheje inyandiko mpimbano, turacyakurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo. Ejo twaramubajije iperereza rirakomeje.”

Umunyamakuru: Ayo mafaranga se ko bivugwa ko yayahembaga abakozi batabaho ni bangahe? Ese ko imishahara ica mu bantu benshi bayisinyaho bo ntabwo mubakurikirana?

Faustin Nkusi: Turacyakora iperereza

Umunyamakuru: Murateganya kuregera dosiye urukiko ryari?

Faustin Nkusi: Mu mizi cyangwa detention? (detention: ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo)

Umunyamakuru: Detention

Faustin Nkusi: Dufite iminsi itanu, twabikora igihe icyo ari cyo cyose uhereye ubu ngubu, bitarenze ejo (kuko dosiye tuyimaranye iminsi ine). Hari abakozi bane bakekwa ko ari baringa, turacyabikurikirana.

Polisi iherutse gutangaza ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abakozi ba baringa muri CNLG batangiye guhembwa mu mwaka wa 2012.

CNLG isobanura ko ari yo ubwayo yikoreye igenzura ry’umutungo (audit) igasanga hari amakosa akoze icyaha umukozi wayo yakoze, bityo imuhamagariza ubugenzacyaha ngo bumukurikirane.

Hari amakuru avuga ko CNLG yamaze igihe kirenze imyaka itatu itagira internal auditor (umukozi ugenzura imikoreshereze y’umutungo); umushya wahawe akazi akaba ari we wahise atahura iri nyerezwa ry’umutungo wa Leta.


SRC:IZUBA RIRASHE

U Rwanda ruravuga ko rwahagurikiye kurwanya ubwikanyize muri Guverinoma
Minisitiri Julienne araburira abidagadura bakabangamira abiruhukiye.
Amarenga y’urukundo hagati ya Drake na Amber Rose
Ujya ugona? Menya uburyo wabyirinda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.