DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
IYOBOKAMANA

Kuki Satani ashora abantu mu bigeragezo Imana irebera?

Uwiteka asubiza Satani

“Uwiteka asubiza Satani ati: “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe, we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.” (Yobu 1:12) Umuntu yakwibaza impamvu Imana yemera kudutanga ikaduha Satani tukageragezwa. Uwibajije iki kibazo nta wamugaya kuko ni abatari bake babyibaza cyane cyane abakristu. Hari impamvu Imana ibyemera bikabaho: 1.Niho […]

Islam si iterabwoba, no mu bakirisitu hari abahezanguni – Papa Francis

Papa Francis

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’iminsi itanu yagiriye muri Pologne, umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis yavuze ko bidakwiye kwitiranya idini rya Islam n’imitwe y’iterabwoba. Abajijwe icyo avuga ku gitero cyahitanye abantu batanu barimo umupadiri, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga muri Kiliziya ya Saint-Etienne-du-Rouvray, mu Bufaransa, Papa Francis yavuze ko atari byo […]

Rushaho kumenya amazina y’Imana n’ibisobanuro byayo

Iyo usomye Bibiliya usanga Imana yaragiye yigaragaza mu buryo butandukanye cyangwa yiyereka abantu bayo mu bushobozi bwayo bitewe n’ahantu. Ibi bituma Imana igaragara mu mazina atandukanye. Hari ariko n’abantu banezezwa n’imirimo yayo bakayitaka mu mazina bitewe n’uko bizihiwe. Ibi nabyo bikunze kubaho ku bantu bakorera Imana cyangwa se bahuye nayo mu bihe bitandukanye. Mu busanzwe […]

Diana Kamugisha yongeye gutegura igitaramo gikomeye

Kamugisha Diana

Umuhanzi Diana Kamugisha yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016 kuri New Life Bible Church ku Kicukiro kuva saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Diana Kamugisha ateguye iki gitaramo nyuma y’ikindi gikomeye yise ‘Restore Worship Concert’ yakoze umwaka ushize muri Nyakanga 2015 ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere. […]

Pasiteri Kabanda yaburiye abajya kuramya bibereye ku mbuga nkoranyambaga

Kabanda Stanley, Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assembly yavuze ko bidakwiriye ku mukiristo nyakuri, kujya mu rusengero mugihe abandi bari kuramya we akaba yibereye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa arimo yihekenyera shikareti. Kuri ubu iterambere rirakataje riherekejwe cyane n’ikoranabuhanga.Imbuga nkoranya mbaga ni kimwe mu byerekana ko ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi mu mibereho ya bamwe, cyane cyane urubyiruko.Utazi […]

Abafurere bo mu Rwanda bafite impungenge zo gukendera burundu

Abasore b’Abanyarwanda bagana inzira yo kwiha Imana “Ubufurere” bararushaho kugabanuka ndetse n’abagezeyo bagakurikirana inyungu bamara kuzibona bakigarukira mu buzima busanzwe. Iki kibazo gihangayikishije cyane abihaye Imana b’Abafurere Maristes bo mu Rwanda, bavuga ko bibagiraho ingaruka nyinshi, zirimo umurimo wo kurera abana benshi cyane barenze ubushobozi bwabo no kuba bafite impungenge z’ejo hazaza habo, igihe abarimo […]

Narahiye ko ntazaguhana mu babisha bawe nunyumvira

Kwifatanya n’Imana

“Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.” -Gutegeka kwa Kabiri 4:4. Ushobora guhita wibaza uti ese kwifatanya n’Imana bishatse kuvuga iki? Kwifatanya n’Imana ni ukuba mu itsinda rimwe na yo, mukemeranwa uko muzagendana n’imirongo ngenderwaho, ahasigaye buri wese akarahirira kutazatatira igihango cyangwa kuzabyitwaramo neza. Icyo nzi neza ntashidikanya ni uko Imana yacu […]

Ntavuka wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane kidasazwe

Rev.Pasiteur Ntavuka Osee

Rev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda. Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations […]

Ibintu 8 ushobora kuba utari uzi ku kwezi kwa Ramadhan

Abasilamu miliyari 1,6 bangana na 22% by’abatuye isi guhera kuri uyu wa mbere 06/06/2016) batangiye ukwezi kw’igisibo gitagatifu bita Ramadhan. Ni igihe kidasanzwe cyo kwegera Imana no guca bugufi. Mu gisibo gitagatifu abasilamu bategetswe kurushaho kwegera Imana 1.Ni igihe cyo gutekereza ku kwemera si igihe cyo kwiyiriza gusa Iki ni igihe cyo gutekereza cyane ku […]

Papa Francis yavuze ko adateze kugera ikirenge mu cya mugenzi we Benedict XVI weguye

Papa Francis

Umushumba wa kiriziya gaturika ku isi Papa Francis yatangaje ko adateze kugera ikirenge mu cya mugenzi we Benedict XVI yasimbuye amaze kwegura kuri uwo mwanya mu mwaka w’2013. Ibi Papa Francis yabitangaje mu gitambo cya misa mu mpera z’icyumweru gishize aho yavugaga ko yifuza gukurira inzira ku murima abatekereza ko yaba afite umugambi wo gutera […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.