DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
IYOBOKAMANA

Birashoboka ko abagabo bubatse bazagirwa Abapadiri, abapadiri bo bazashaka Abagore?

Birashoboka ko abagabo bubatse bazagirwa Abapadiri

Ubwo Papa Francis yasubizaga ikibazo kibazwa n’abantu benshi ku isi cy’uko byagakwiye kuba ngobwa abapadiri nabo bagashaka, yagize ati” kiliziya gatulika irimo kwiga uburyo abagabo bubatse bakwiye kuba abapadiri, bagakorera umurimo w’Imana muduce tumwe na tumwe tw’isi tudafite abapadiri bahagije.” Nyuma yo gutangaza iby’abagabo bubatse ingo bashobora kuba abapapadiri,  yirinze kugira icyo atangaza kubyerekeye abapadiri […]

Gukorera Imana ku myaka 98 y’amavuko irenga: Billy Graham na Tiddy Senapatiratne

Umukozi w’Imana Billy Graham ni uwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (aux USA) naho Umukozi w’Imana  Tiddy Senapatiratne ni uwo muri Siri-Lanka (au Sri-Lanka), bombi bahuriye ku kuba ku myaka y’amavuko 98, bakomeje gukorera Imana bashize amanga. Ku italiki 7 Ugushyingo biheruka, ni bwo Franklin Graham yifurije se umubyara Billy Graham isabukuru nziza y’imyaka 98. […]

Ubuhinde:Ishusho ya Yesu yaciwe umutwe ishobora guteza ubushyamirane

Pasiteri Brad Flaskamp umushumba mukuru w’urusengero rwa The Cottage Avenue Pentecostal Fellowship ruri mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana yababajwe bikomeye n’abagizi ba nabi baciye umutwe ishusho ya Yesu . Ishusho ya Yezu Kristu iri imbere y’urusengero rwa The Cottage Avenue Pentecostal Fellowship mu mujyi wa Indianapolis muri Leta Indiana yaciwe umutwe n’abantu […]

Intumwa y’Imana Gitwaza: Hari umupasiteri unsabako nasengera abanyandikaho ibinyoma Imana ikabica

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza ari mumasengesho n'Abaririmbyi

Intumwa y’Imana (Apostle) Paul Gitwaza uzwiho kugira amagambo amwe namwe ateza urujijo ndetse n’impaka mu bitangazamakuru bitandukanye yatangaje ko hari umu pasiteri umugira inama yo gusengerera abamwandikaho ibinyoma ngo Imana ibice. Intumwa y’Imana (apostle), Paul Gitwaza akaba yaratangaje ibi aho yari yitabiriye amasesho yari arimo hamwe n’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo muma […]

Bibiliya: Ni nde uzatwigisha UBUTABERA?

Ni ibyanditswe byera, biciye ku buntu bw’Imana n’Ukwicisha-bugufi (Ukwiyoroshya).  Yesaya igice cya 1, umurongo wa 17: “Mwige gukora ibyiza, mushake ubutabera, mugorore ukandamiza abandi, mucire imfubyi urubanza rutabera kandi murenganure umupfakazi”. Umuhanuzi Yesaya aduhamagarira gushakashaka no kwiga. Hari inzira imwe y’indasumbwa ibasha kudufasha kugera ku butabera nyabwo, tukabwiga tukabumenya byimazeyo. Iyo nzira ni iyihe? Intumwa […]

Yesu / Yezu: Ntabwo ndi Yesu!!! Ntabwo ndi Yezu

Ntabwo ndi Yesu!!! Ntabwo ndi Yezu

Kuva mu mwaka 1977, Yakomeje kumenyesha isi ko atari Yesu/Yezu Kristo; ari Robert Powell. Ati ndi Robert Powell, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime i Hollywood muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Agira ati: Ni jye wabaye umukinnyi fatizo (acteur principal) wa filime Yesu / Yezu w’i Nazareti, igihangano cya Franco Zeffirelli cyatwaye akayabo kagera kuri miliyoni […]

UBUHANUZI bw’umwaka wa 2017

Dukesha Umuhanuzi Filipo Banda (Prophet Philip Banda) washinze kandi ukuriye Itorero ry’Impinduka muri Kristo (Impact for Christ Ministries) ubuhanuzi bwa 2017 bukurikira: Muzagira IMIGISHA myinshi muri uyu mwaka wa 2017, ndetse izabakurikirana aho mujya hose muyihunga. Ibidashoboka mu buzima bwanyu bizahinduka ibishoboka. Mufite ishusho y’Imana mugomba kugaragariza Isi. Amen! ABEFESO 2:20 «Mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa […]

Nigeria: Nyuma yuko yigize Yesu agaheka umusaraba dore ibyamubayeho

Rev Father Dr. Obayi Paul Martins

Umugabo w’umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Rev Obayi Paul Martins nyuma y’uko ahishuriwe ko uyu mwaka wa 2017 hazakorwa ibyaha byishi yahisemo kwitangira abantu kugirango Imana itazabarimbura. Rev Martins yemeye kwikorera umusaraba aho yiganye Yesu Krisitu wapfiriye itorero akabambwa ku bwibyaha by’abantu, nyuma y’uko uyu mugabo rero Martins yiganye Yesu akabisaba ndetse akabyemererwa […]

Tumwe mu dushya tw’abapasiteri bategeka abakirisitu kurisha nk’amatungo no kurya inzoka

Pasiteri Penuel Mnguni aha yatamikaga abakirisitu inzoka

Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bamwe mu bapasiteri bagaragaye bategeka abayoboke babo gukora ibyo umuntu yakwita ko bidasazwe ku kiramwamuntu nko kunywa petelori, kurisha nk’inka, kurya inzoka n’imbeba ngo bagaragaze ko bafite kwizera guhambaye. Bamwe babyita ubuyobe, abandi bakabyita ubugome, ariko hari n’ababyita amahano.Byiganje mu matorero yitwa ay’abarokore, bavuga ko bavutse ubwa […]

“Ikuzimu ntihabaho, Adam na Eva ntibigeze babaho”- Papa Francois

Papa Francois yatangaje ko uhereye ku bushakashatsi bwa roho ndetse n’isengesho nyakuri ubu abantu bakiriye imyumvire mishya bihabanye n’igihe cya kera, nk’uko Papa aba ariwe ugomba kuvuga amabanga “Secrets”yose y’idini Gatolika yatangaje ko muri Gatolika batemera ko ikuzimu habaho. Papa Francois avuga ko iyo myumvire ihabanye n’urukundo rw’Imana kuba yakwemera ko ikuzimu habaho aho abantu […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.