DOVE MAGAZINE

Mugimba na Iyamuremye bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside bagejejwe mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo, Saa moya n’iminota 10 ni bwo indege ya KLM yo mu Buholandi yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali, izanye Jean Baptiste Mugimba na Iyamuremye Jean Baptiste bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusohoka mu ndege kw’abandi bagenzi, Iyamuremye Jean Claude na Mugimba Jean Baptiste bururutse indege saa moya n’igice, Polisi ibambika amapingu irabajyana.

Iyamuremye yavutse ku itariki 14 Ukuboza 1975 mu yahoze ari Serire Gatare muri Segiteri ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha ashinjwa yabikoze ubwo yari umuyobozi w’interahamwe akaba n’umunyamuryango wa MRND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugimba yavutse ku itariki 24 Ukwakira 1959, mu yahoze ari Komini Mutura muri Perefegitura Gisenyi. Mu 1994 yabaga mu Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali.

Iyamuremye Jean Claude ajyanwe na Polisi

Jean Baptiste Mugimba amaze kugera mu maboko ya Polisi

Mugimba Jean Baptiste

Iyamuremye Jean Claude


SRC: IGIHE

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bashinze Umuryango "IBUKA Section ITALIA"
Igisirikare cy’u Rwanda kirahamagarira abarangije kaminuza kukinjiramo
Imiryango irafunguye kubashaka kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda
Kirehe:Inka zibwa mu Rwanda zigacururizwa i Burundi

1 Ibitekerezo for “Mugimba na Iyamuremye bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside bagejejwe mu Rwanda”

  1. gahonzire wellarrs

    Aba bagabo nibakurikiranwe n’inkiko zacu kuko zibifitiye ubushobozi, kandi dushima n’igihugu cy’ubuhorandi uruhare kigira muguta muri yombi abakoze genocide yakorewe abatutsi 1994 bagahungirayo, n’ibindi bihugu ni bifate abo bagizi banabi bahanwe.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.